Ngoma: Inshike za Jenoside zasangijwe Noheri nifurizwa umwaka mushya

Inama njyanama y’akarere ka Ngoma yasangiye noheri inifuriza umwaka mwiza wa 2015 inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu murenge wa Mugesera ibyishimo birabarenga bamwe bararira.

Aba bajyanama b’akarere bavuze ko bakoze iki gikorwa cyo gutanga umunsi mukuru kuri izi nshike babikoze mu rwego rwo kugirango bifatanye nabo babereke ko batari bonyine nubwo babuze ababo.

Mu busabane bagiranye no gusangira ifunguro n’ibyo kunywa, tariki 30/12/2014, bagiranye ibiganiro byibanze ku kugaruka ku mateka ya kera yo mu bihe byabo dore ko biganjemo abakecuru batishoboye.

Abajyanama mu karere ka Ngoma mu busabane n'inshike za Jenoside zo mu murenge wa Mugesera.
Abajyanama mu karere ka Ngoma mu busabane n’inshike za Jenoside zo mu murenge wa Mugesera.

Nyuma y’iki gikorwa cyaranze n’ibyishimo no kubyina, abasuwe(inshike za Jenoside ) bavuze ko bibashimishije cyane ndetse basaba ko bajya babikora buri mwaka kuko bibafasha cyane mu kongera gutamuruka.

Umukecuru w’imyaka 80 ufite ubumuga bw’amaguru, wasigaye wenyine umuryango we ukicwa muri Jenoside, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iki gikorwa yavuze ko yishimye cyane kandi ashima Abanyarwanda bakomeza kubaba hafi iminsi yose bigatuma bagenda bagarura ikizere mu cy’ubuzima.

Nyirahabimana Anne Marie w’imyaka 82 we yagize ati “Ndumva meze neza, ubundi numvaga mfite agahinda none ubu ndumva agahinda kashize. Nubundi abaturanyi tubanye neza baradufasha nta kibazo turagenda tubona urukundo. Turabishimira Imana. Turaho ubu mfashwa n’akana gato niko kagenda kagashaka icyo ndya”.

Nyuma yo gusangira ifunguro no gusabana,banabageneye tike ngo ababafashe mu rugendo.
Nyuma yo gusangira ifunguro no gusabana,banabageneye tike ngo ababafashe mu rugendo.

Uhagarariye umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenosde mu murenge wa Mugesera, Muhawenimana Delphine, yatangaje ko icyo gikorwa cyabashimishije cyane kuko bibereka ko ubuyobozi bubitayeho ndetse bikanabongerera imbaraga.

Akomeza avuga ko ashima ubuvugizi bwabakorewe nk’icyiciro kihariye bakaba bahabwa amafaranga arenga kuyo baha abandi bacitse ku icumu batishoboye kuko bo baba bonyine ari inshike.

Umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza ya Njyanama y’akarere ka Ngoma, Uwingabire Fosca, avuga ko bahisemo gusangira noheri n’inshike za Jenoside banabifuriza umwaka mwiza wa 2015, nk’urwego rureberera abaturage kandi ko bazagikomereza mu yindi mirenge.

Uyu mukecuru w'imyaka 84 avuga ko yishimira uburyo afashwa n'abaturanyi na Leta imuba hafi mu bibazo yahuye nabyo bya Jenoside yamusize ari inshike.
Uyu mukecuru w’imyaka 84 avuga ko yishimira uburyo afashwa n’abaturanyi na Leta imuba hafi mu bibazo yahuye nabyo bya Jenoside yamusize ari inshike.

Uwingabire akomeza avuga ko ubushobozi bw’iki gikorwa bwavuye mu mufuka wabo bajyanama kandi ko bishimiye icyo gikorwa kuko ngo cyanashimishije abo cyakorewe.

Mu karere ka Ngoma kose harabarirwa inshike za Jenoside zitishoboye zigera kuri 45, batatu bo ntibashoboye kurangiza uyu mwaka kuko bitabye Imana hagati muri uyu mwaka wa 2014. Abasuwe bo mu murenge wa Mugesera bo ni abakecuru umunani ari naho hari benshi muri aka karere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru rukundo njyanama y’akarere ka ngom yeretse izi ncike za jenoside izaruhorakane kandi uyu ube umucongarukamwaka maze aba bakecuru batishoboye dukomeze kubitaho ntibakagire ikibazo duhari

mvano yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka