Ngoma: Ibikorwa Perezida Kagame yabagejejeho ngo bibahatira gusaba ko yakomeza kubayobora
Abaturage bo mu Murenge wa Karembo ho mu Karere ka Ngoma barabeshyuza ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru birimo n’amaradiyo mpuzamahanga birimo ibikorera hanze y’igihugu bivuga ko Abanyarwanda bahatirwa guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Kagame yiyongeze manda.
Aba baturage bavuga ko ntawe ubahatira gusaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa mu ngingo y’ 101, ahubwo ko ibikorwa Kagame yabagejejeho ari byo bibahatira gusaba ko yakomeza kubayobora.
Aba baturage babibwiye abadepite ubwo bageraga muri uyu murenge kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 bagiye gukusanya ibitekerezo by’uko bifuza by’uburyo bifuza ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwamo.
Bimwe mu bikorwa bagejejweho na Perezida Kagame bavuga ko bituma batamuhara abavuze bose bagaragaje harimo kuba yarakoze ikintu gikomeye cyo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi maze akongera kunga Abanyarwanda ndetse akanacyura impunzi yaba iza 1994 ndetse n’iza mu 1954.
Uwitwa Dusabemungu Xavier utuye mu Murenge wa Karembo,ubwo yavugaga mu ruhame impamvu yumva Perezida Kagame yakomeza kuyobora, mu ruhame yagize ati “Muri mwe hari umuntu wahatiwe kuza hano?Turamagana ibyo twumva ku maradio no mu binyamakuru bavuga ngo Abanyarwanda babahatira guhindura Itegeko Nshinga. Si byo ahubwo ibikorwa Kagame yatugejejeho ni byo biduhatira gusaba ko yakomeza kutuyobora.”
Akivuga ayo magambo imbaga y’abari bateraniye aho bagera ku gihumbi bakomye amashyi menshi agaragaza ko bashyigikiye ibyo yari amaze kuvuga.
Ngabonziza Jean Baptiste na we yunze mu rya bagenzi be we avuga ko afite umwihariko utuma Kagame yakomeza kuyobora.
Yagize ati “Perezida wacu yaciye itonesha na ruswabyari byaramuze izindi ngoma zabanje. Ubu abaturage bahawe ijambo turi muri demokarasi. No kuba mwaje ngo mwumve ibitekerezo byacu ni demukarasi. Kagame nakomeza atuyobore ubuziraherezo kugera agifite imbaraga.”
Muri iki gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga, nubwo batanze umwanya ngo n’abadashyikiye ko rivugururwa batange ibitekerezo habura n’umwe.
Ibiganiro byasojwe n’ijambo rya depite Mukandera Iphigenie,umwe mu badepite batatu bari baje muri iki gikorwa barimo depite Nkusi Juvenal,na depite Kyitesi Liberate. Mu izina ry’aba bagepite Mukandera yabwiye abaturage ko ibitekerezo byabo byakiriwe kandi bazabatumikira.
Abadepite bari kuzenguruka hirya no hino mu mirenge yose igize igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga,nyuma y’aho abaturage barenga milyoni eshatu n’ibihumbi 700 basabiye Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo y’101 yaryo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko ibyo Kagame yatugejejeho nibyo bituma tumusaba ko yakozeza kutuyobora maze bikiyongera