Ngoma: Hafunguwe urugo mboneza mikurire ababyeyi bombi basabwa kwita ku burere bw’umwana

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, ubwo yafunguraga ikigo mboneza mikurire mu karere ka Ngoma yasabye ababyeyi bombi gufatanya mu burere bw’umwana kuva agisamwa kuko kwitabwaho aribyo bituma avamo umuntu muzima.

Minisitiri Gasinzigwa yasabye ababyeyi kudafata iyi ghunda nkiyoroshye umwana atitaweho kuva agisamwa ndetse akabura uburere no kwitabwaho mu minsi ye 1000 ya mbere uwo mwana atavamo umuntu muzima muri sosiyete.

Yagize ati “Ntimubifate nk’ibyoroshye kuko abahanga bagaragaza ko iyo umwana adafashwe neza neza ari munda na nyuma y’iminsi 1000 akivuka ugira umuntu uhagaze ariko utagira akamaro”.

Minisitiri Oda Gasinzigwa yemeza ko umwana uhawe uburere akanitabwaho avamo umuntu w'ingirakamaro.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yemeza ko umwana uhawe uburere akanitabwaho avamo umuntu w’ingirakamaro.

Uru rugo rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 14/10/2015 harererwamo abana bagera kuri 200 bafite kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu bo mu murenge wa Zaza ahubatse iki kigo cyubatswe ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Bamwe mu babyeyi barerera abana babo muri uru rugo bemeza ko hari byinshi byahindutse ku buzima bw’abana yaba mu bumenyi ndetse no mu buzima bw’aba bana dore ko uretse kurera aba bana banigisha ababyeyi babo kubaha indyo yuzuye iturutse mu byo bahinga iwabo.

Abana barererwa muri iki kigo ngo barangwa n'uburere bwiza.
Abana barererwa muri iki kigo ngo barangwa n’uburere bwiza.

Uwineza Theonile umwe mu babyeyi bareresha muri uru rugo avuga ko umwana we w’umwaka umwe n’amezi icumi ubu abasha kubana n’abandi bana neza atabatinya mbese ko aba yishimye kandi shabutse. Uyu mubyeyi yongeraho ko igihebuje ari inyigisho zihabwa aba babyeyi babigisha uburyo baha abana babo indyo yuzuye.

Yagize ati “Bifite umumaro kuko natwe twaboneyeho guhugurwa n’abakozi b’iki kigo batwigisha gutegura indyo yuzuye ikindi kandi umwana amenyerana n’abandi kandi no muri displine ukabona ko yahindutse kuko aba yakangutse mu mutwe akamenya gusuhuza abantu”.

Ikigo cyafunguwe cyubatswe ku nkunga y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Ikigo cyafunguwe cyubatswe ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yashimye iyi gahunda ndetse yemeza ko ari ingirakamaro kuko ishimangira kwita ku mwana ngo ahabwe uburere anitabweho n’ababyeyi be kuva kiri munda ya nyina kugera ku minsi 1000.

Byumwihariko Guverineri Uwamariya yavuze ko mu ntara y’Iburasirazuba hashyizweho gahunda yihariye bise “Gira isuku mwana” igamije kwita ku isuku y’umwana ndetse n’umubyeyi by’umwihariko.

Abana usanga bishimye kubera baba basabana n'abandi banitaweho.
Abana usanga bishimye kubera baba basabana n’abandi banitaweho.

Umuyobozi w’umushinga Imbuto Foundation, Radegonde Ndejuru, yashimye cyane ababyeyi bitabiriye iyi gahunda maze anavuga ko ari gahunda igamije guteza imbere umuryango umwana arerwa neza kandi akurana ubuzima bwiza n’uburere bwiza yitabwho n’ababyeyi be.

Iki kigo mboneza mirerere cyafunguwe kibaye icya karindwi gifunguwe mu Rwanda ariko hari gahunda yo gufungura ibindi bigo nk’ibi hagamijwe ko abana bagira ejo habo heza nk’uko minisitiri w’iterambere ry’umuryango yabisobanuye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kigo ni kiza cyane kuko kizafasha ababyeyi kwiga uburyo bwo kwita ku mirire y’abana babo

mariane yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka