Ngoma: Barasaba ko hatangwa ibiganiro ku mikorere ya RSSB ku banyamuryango bose

Abanyamuryango bagera 100 b’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bo mu karere ka Ngoma bahuguwe ku mikorere ya RSSB basabye ko amahugurwa nkayo yagera ku banyamuryango bose kuko benshi batazi imikorere ya RSSB kandi bayibamo.

Ubwo abakozi n’abakoresha bagera ku 100 bo mukarere ka Ngoma bahabwaga amahugurwa y’umunsi umwe ku mikorere ya RSSB, tariki 18/02/2013, bagaragaje impungenge ko hari benshi mu banyamuryango batazi imikorere y’iki kigo.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa nawe wasabaga ko abanyamuryango bose bahugurwa. Yagize ati “Sinarinziko buri munyamuryango akwiye gukurikirana uko imisanzuye itangwa kuko hari ababaruramari bashobora kutayagezayo. Nkubu ku kijyanye na pansion usanga rwose bake aribo basobanukiwe nabyo ku buryo hari abashobora kurenganywa batabizi.”

Kutamenya imikorere y’iki kigo ngo bituma abanyamuryango barenganywa cyangwa bagahomba ibyo bari bafitiye uburenganzira bityo ko bagomba gusobanurirwa RSSB.

Abanyamuryango ba RSSB bari bitabiriye amahugurwa basonuriwe intego z’iki kigo ndetse n’icyerekezo cyacyo n’amashami iki kigo gicunga arimo ubwishingizi bw’indwara, iry’ibyago bikomoka ku kazi n’ishami rya pansion.

Muri aya mahgurwa abakozi n’abakoresha bayitabiriye bagaragaje ko abantu benshi batarasobanukirwa n’uburenganzira bafite mu bijyanye n’ubwiteganyirize.

Umuyobozi w’ishami rya RSSB mu karere ka Ngoma, Irivuzumwami Michel, mu kiganiro yatanze yibanze ku gusobanura uburenganzi bw’umuryango wa RSSB. Iki kiganiro kikaba cyaranyuze abari bitabiriye aya mahugurwa ari nacyo cyatumye batanga icyifuzo cyabo ngo agere kuri bose.

Abari bitabiriye ibi biganiro batanze ibyifuzo aho bagaragaje ko ibiganiro nkibi byagera ku bantu benshi kuko hakiri umubare munini mu gihugu w’adasobanukiwe n’uburenganzira bwabo ku bwiteganyirize kandi ari ibintu bibafitiye akamaro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka