Ngoma: Abaturage ntibashaka umubare wa manda mu itegeko nshinga

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko badashaka ko mu itegeko nshinga habamo umubare wa manda umukuru w’igihgug agomba kuyobora, kuko bashaka ko Perezida Kagame yazakomeza kubayobora igihe acyumva ko ashoboye.

Aba baturage bavuga ko iyi ari nayo mpamvu banditse basaba inteko ishinga amategeko ko yavugurura ingingo ya 101 mu itegeko nshinga, kuko ariyo ivuga ku mubare wa manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora.

Abatanze ibitekerezo bose bemeje ko nta mubare wa manda ukwiye kuba mu itegeko nshinga.
Abatanze ibitekerezo bose bemeje ko nta mubare wa manda ukwiye kuba mu itegeko nshinga.

Abaturage babitangaje ubwo itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ryasuraga aba baturage kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2015, ryumve ibitekerezo byabo ku buryo ingingo ya 101 yavugururwa.

Aba baturage bagaragaje ko bifuza ko umukuru w’igihgug cy’u Rwanda yajya ahabwa manda y’imyaka 7 nk’uko byari bimeze na mbere, ariko ntihagire umubare wa manda ushyirwa muri iyo ngingo.

Abaturage bari bitabiriye gutanga ibitekerezo ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye gutanga ibitekerezo ari benshi.

Rurangwa Vincent utuye mu kagari ka Kiyonza avuga ko akurikije iterambere ndetse n’imibereho myiza abaturage bafite babikesha Perezida Paul Kagame yumva yakurirwaho inzitizi zose zituma atakongera gutorerwa kuyobora abanyarwanda.

Kuri we rero ngo asanga kugirango ibi bigerweho ngo ari uko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yavugururwa, igaha Perezida Paul Kagame kuyobora u Rwanda kuri manda y’imyaka irindwi ariko itagira umubare w’inshuro atemerewe kurenza.

Rurangwa akavuga ko ibi byaha amahirwe Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza ananiwe, yaba anasimbuwe n’undi nawe agahabwa ayo mahirwe mu gihe yaba ayobora nkawe, ariko ngo yabayobora nabi ntibamutore ku nshuro ikurikiraho.

Senateri Mukakalisa avuga ko inteko ishinga amategeko izafata umwanzuro igendeye ku bitekerezo by'abaturage.
Senateri Mukakalisa avuga ko inteko ishinga amategeko izafata umwanzuro igendeye ku bitekerezo by’abaturage.

Ati:” Njyewe uko mbyumva numva umukuru w’igihgu yakomeza guhabwa imyaka irindwi ya manda, ariko ntihabeho inshuro atemerewe kurenza. N’undi uzamusimbura nakora neza azahabwe ayo mahirwe naramuka akora neza ariko nakora nabi ubukurikiyeho abaturage ntituzamutora.”

Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc wari ugize itsinda ry’abasenateri ryasuye aba baturage yababwiye ko ibi bitekerezo byabo bizakomeza kwegeranwa hamwe n’ibindi by’abandi baturage bo mu bindi bioce by’igihugu, inteko ishinga amategeko ikazafata umwanzuro w’uburyo iyo ngingo yavugururwa ariko hagendewe ku bitekerezo n’iby’ifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Nyuma y’iki gikorwa tuzahuza ibi bitekerezo muduhaye, hanyuma inteko ishinga amategeko izafate umwanzuro uvuye mu bitekerezo byanyu.”

Iri tsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko riramara ibyumweru bigera kuri 3 mu karere ka Nyaruguru kimwe n’ahandi hose mu gihugu, riganira n’abaturage ku buryo bumva ingingo ya 101 igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa, ndetse n’uburyo bumva yakwandikwa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage bo na manda ntibazi icyo aricyo, ahubwo se ko bagiye kuri terrain nyuma yuko bamaze kwemeza guhindura ingigo ya 101?bagombye kuba baragiyeyo mbere.Gusa twese twemera H.E knd ni intore irusha izindi intamwe,tumuhaye indi manda 1 ubundi akajya kuruhuka agasazana ishema.Rero mugire vuba mubirangize

emy yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka