Ngoma: Abarobyi na bo basabye ko ingingo ya 101 yahindurwa

Abanyamuryango 84 bagize Koperative y’Abarobyi mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, COPEDUJA, barasaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa maze Perezida Kagame akongera kwiyamamaza ngo kubera agaciro n’ibyiza yagejeje ku Banyarwanda n’abakora umwuga w’uburyobyi by’umwahiriko.

Ibikorwa birimo imishinga iteza imbere uburobyi, kubahuriza hamwe mu makoperative bakagira agaciro biteza imbere, ni byo ngo bashingiraho bavuga ko bifuza ko iriya ngingo yavugururwa abakongera kwitorera Kagame ngo akabageza no kubindi byinshi.

Abarobyi bavuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Kagame kugira ngo bakomeza gutera imbere .
Abarobyi bavuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Kagame kugira ngo bakomeza gutera imbere .

Nsengiyumva Jean Bosco,utuye mu Murenge wa Jarama akaba anahagarariye Koperative COPEDUJA, mu izina rya bagenzi be, nyuma y’inama bakoranye ku wa 1 Kamena 2015, yagize ati "Turasaba ko iriya ngingo yahindurwa kugira ngo uriya mugabo intore izirusha intambwe Perezida Paul Kagame twongere tumwitorere ibyo yatugejejeho byinshi dukomeze tubibungabunge. Imvugo ye ni yo ngiro,nkatwe abarobyi yaduhesheje agaciro ntitugisuzuguritse."

Bihoyiki Jean Paul,umurobyi na we ukorera mu Murenge wa Jarama, avuga ko mu myaka irenga 15 amaze mu burobyi abona hari itandukanyirizo rikomeye kuko batagikoresha uburobyi bwa kera ubu bakoresha uburobyi bugezweho n’imitego igezweho kandi ko bitaweho na Leta.

Yagize ati "Kubona Perezida wacu Paul Kagame yaraduhaye aho gukorera (Bureau), aduhuriza mu makoperative dukorera hamwe twiteza imbere tubona amasoko y’amafi turoba. Turifuza gukomezanya nawe tugakataza mu iterambere."

Ahatunganyirizwa amafi hubatswe n'umushinga wa PAGELAC ugamije guteza imbere uburobyi.
Ahatunganyirizwa amafi hubatswe n’umushinga wa PAGELAC ugamije guteza imbere uburobyi.

Ibindi abanyamuryango b’iyi koperative bashimira Perezida wa Repubulika Kagame bavuga ko yabagejejeho ngo ni inyongeramusaruro mu mafi bahawe ndetse n’amazu meza yo gukoreramo bubakiwe ku biyaga hirya no hino binyuze mu mushinga uteza imbere uburobyi (PAGELAC).

Mu Murenge wa Jarama by’umwihariko, abahatuye bavuga ko bashima Umukuru w’Ighugu, Paul Kagame, kuko ngo yabakuye mu bwigunge bwo kuba hagati y’amazi nta terambere rihari barishwe n’imvunja, ariko ubu ngo babashije kugezwaho amashanyarazi, banegerezwa banki, amashuri n’amazi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ngingo ihindurwe maze dutore Paul Kagame akomeze atuyobore kuko yadukuye ahaga

ndizihiwe yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka