Ngoma: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bituye bagenzi babo batishoboye baboroza inka 30

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma borojwe inka muri 2012 n’umuryango wa FPR ubwo wizihizaga imyaka 25 umaze uvutse, bituye boroza bagenzi babo batishoboye inka 30.

Aborojwe muri 2012, bituye mu mpera z’icyumweru gishize, bahurira ku kuvuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane bakiteza imbere babikesha ifumbire yatumye umusaruro wabo wikuba kenshi.

Uwatanze inka n'uwayihawe ngo byabaga ari ikimenyetso cy'ubucuti bukomeye n'umubano.
Uwatanze inka n’uwayihawe ngo byabaga ari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye n’umubano.

Uwimana Emmanuel,wahawe inka mu 2012, avuga ko ubwo yatoranywaga agahabwa inka yari akennye cyane, arwaje abana batatu Bwaki ariko nyuma yo kuyihabwa ubuzima bw’umuryango we bwarahindutse cyane.

Kubera ifumbire ikomoka kuri iyi nka ngo yabashije kweza byinshi ku butaka buto agasagurira amasoko ndetse abana bari barwaye Bwaki banywa amata barakira.

Agize ati “Njyewe mpabwa inka nari meze nabi,ubukene bwaranyishe ,abana bararwaye za Bwaki. Ariko bakiyimpa igihe gito natangiye kweza kubera ifumbire nsagurira amasoko.

Avuga ko mbere yezaga igitoki cy’impagara eshatu ariko kubera ifumbire ubuakaba yeza igitoki agurisha ibihumbi bitatu. Akomeza avuga ko yezaga ibiro 40 by’ibishyimbo ariko akaba yeza umufuka w’ibiro 100.”

Umukecuru w’imyaka 70 witwa Matama Elizabeth wo mu Murenge wa Mugesera, nyuma yo guhabwa inka yavuze ko ashima cyane Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ikaba atumye agiye kubona inka n’amata kandi ngo yumvaga atazigera yorora mu buzima bwe.

Yagize ati “Ubu ngiye kubaho neza kubera iyi nka bampaye ifite amezi atatu.I nka ni ikimenyetso cy’ubukire ntiwakena uyifite kuko igufasha kwiteza imbere weza neza kubera ifumbire ndetse ukananywa amata. Ndishimye cyane!”

Mupenzi George, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma,akaba n’Umuyobozi w’ako karere Wungirije ushinzwe Ubukungu,yasabye abahawe inka kubyaza umusaruro ifumbire zizabaha bakiteza imbere binyuze mu buhinzi bugezweho.

Kanamugire Callixte, umukozi mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi ushinzwe by’umwihariko Akarere ka Ngoma muri uyu muryango, yashimye Perezida wa Republika ku gitekerezo yagize cyo gushyiraho gahunda ya Girinka.

Yagize ati “Mu ba perezida bose namenye, nta n’umwe nigeze numva washyizeho gahunda nziza nk’iyi ya Girinka iri guteza abanyarwanda imbere. Uretse no kwiteza imbere,iyi gahunda irashimangira umubano n’urukundo kuko uworoje undi inka ni igihango baba bagiranye.”

Mu mwaka wa 2012, hari horojwe abanyamuryango barenga 50. Nyuma y’imyaka itatu borojwe na bo bakaba bifuje koroza bagenzi babo ngo bikure mu bukene kuko na bo ngo byabagiriye akamaro.

Muri uyu murenge, ubuyobozi bwemeza ko gahunda ya Girinka yatumye abaturage bazihawe bava mu byiciro byo hasi by’ubukene bakiteza imbere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka