Ngo umurimo abapolisikazi bakora ntubabangamira mu kuzuza inshingano z’urugo

Abagore bakora umurimo w’igipolisi basanga umurimo bakora ntacyo ubabangamiraho kuri kamere Imana yahaye umugore, cyangwa mu nshingano bafite zo mu rugo.

Abapolisikazi banashima Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi by’umwihariko, kuba buteza imbere ubworoherane no kumva ko imiterere y’umugabo itandukanye n’iy’umugore, bukanashyiraho gahunda ituma bubahiriza inshingano zo mu ngo, ku bazifite.

“Ntacyo bitubangamiraho na gito kandi si amaburakindi; gufata imbunga, waba umupolisi cyangwa umusirikare, si iby’abagabo gusa. Turabishoboye kandi turishimira ko dukorera Leta yumva imbogamizi ushobora guhura nazo nk’umugore cyangwa umu-mama w’urugo”- CIP Cecile Umuhire, ukuriye uburinganire muri Polisi y’igihugu.

Undi mubyeyi ukora igipolisi, Félicité Rumuri aramara impungenge abagore bifuza gukora umurimo nk’uwo akora, aho yemeza ko nta mbogamizi ahura nazo, bitewe no kuba umugore, kuko ubuyobozi bwa Polisi bumworohereza gukorera hafi y’aho acumbitse.

Anashima gahunda ihari yo gusimburana mu kazi, aho nta mupolisi cyangwa umupolisikazi, ushobora kujya ku irondo rya ninjoro, mu minsi ibiri yikurikiranya. Kandi ngo iyo umuntu atwite (akuriwe), yemererwa kutambara imyenda y’akazi itamuha ubwisanzure.

“Nta n’ubwo umubyeyi ashobora gusiga uruhinja, ngo ajye ku irondo”, nk’uko Spt. Theos Badege, umuvugizi wa Polisi yashimangiye mu nama ngarukamwaka yo gusuzuma umwihariko wo kuba umupolisikazi yahuriwemo n’abapolisikazi bose bo mu gihugu tariki 30/01/2013.

Muri gahunda y’igihugu yo kugira byibuze 30% by’abagore bakorera inzego za Leta n’izigenga, Polisi y’igihugu iravuga ko imaze kugira abasaga 20% by’abapolisikazi bayikorera.

Spt. Badege avuga ko kuba umupolisikazi ari andi mahirwe yo kubona imirimo ku rubyiruko n’abagore benshi mu gihugu bibasiwe n’ubushomeri; aho kuri ubu abapolisikazi nabo bahabwa amahirwe yo kujya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZA CYANE!!!!!!MUBIKANGURIRE N’ABAGORE BAKORA
MUZINDI SERVICE ZA LETA.

MANZI VINCENT yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

ibi bintu ni byiza

yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka