Ngo haracyari kare ngo Perezida Kagame agire icyo avuga ku gutorerwa manda ya 3

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko muri iki gihe ntacyo yavuga kubyo bamwe mu baturage bamaze igihe bamusaba kuvugurura itegeko nshinga, kugirango bimuheshe ububasha bwo gutorerwa manda ya gatatu.

Perezida Kagame yasubije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa mbere tariki 21/01/2013, ko hari bamwe mu baturage bagaragaje ibyifuzo by’uko yakomeza kuyobora u Rwanda, ariko ko ntacyo yavuga kuko ngo haracyari kare.

“Icyo si ikibazo, jye nambuka urutindo ari uko ndugezeho, ejo bundi muri Rusizi na Nyamasheke numvise ibyo byifuzo by’abaturage babiri bakomoka ahantu hatandukanye, ariko narababwiye nti reka tubanze dukemure ibibazo byanzanye”, nk’uko Perezida Kagame yasobanuye.

Abaturage babiri, uwa Nyamasheke n’uwa Rusizi bifuje ko Perezida Kagame yakongererwa indi manda yo kuyobora u Rwanda, baje bunganira Ministiri w’umutekano, Sheik Mussa Fazil Harerimana, nawe wari wagaragaje icyo cyifuzo mu mwaka wa 2011. Manda ya Perezida Kagame izarangira mu w’2017.

Ibibazo byabajijwe umukuru w’igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, byibanze ku bukungu bw’u Rwanda, nyuma y’uko hari ibihugu byaruhagarikiye inkunga kubera kurushinja uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Perezida Kagame yavuze ko guhagarika inkunga bitatunguranye kandi bitatewe n’uko raporo y’impuguke za UN ishinja u Rwanda intambara yo muri Kongo ishyizwe ahagaragara, kuko ngo ibihugu byatangaje ko bihagaritse inkunga iyo iraporo itarasohoka.

Ati: “Ni nayo mpamvu icyifuzo cyo gushyiraho ikigega cyo kunganira iterambere (cyaje kwitwa Agaciro Develoment Fund) cyari cyarabayeho na mbere hose.”

Umukuru w’igihugu yijeje ko ingengo y’imari ingana na 12% yaharitswe n’ibihugu bifasha u Rwanda nta kibazo kinini izateza, kuko u Rwanda rurimo guteza imbere ishoramari, ryaba iry’Abanyarwanda cyangwa irizanwa n’abanyamahanga.

Mu zindi ngamba zashyizweho kugirango ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013 icungwe kandi ikoreshwe neza, ni uguteza imbere imishinga ifite ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’igihugu, hamwe no gusubika ibikorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyane.

Perezida wa Repubulika yavuze ko nta kibazo gikomeye abona, uretse icy’ubukene, imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwibeshaho, ndetse n’ubushobozi buke bw’abakozi mu nzego, zaba iza Leta cyangwa iz’abikora, ko “ari byo bibazo bigiye kuzashyirwa mu by’ibanze bikwiye gukemurwa” .

Inama Umukuru w’igihugu yakoranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, niyo ya mbere muri uyu mwaka, aho bimenyerewe ko ko buri kwezi umukuru w’igihugu agirana ikiganiro n’itangazamakuru, ryaba iryo mu Rwanda ndetse n’irikorera hanze y’igihugu.

Umva ikiganiro Perezida Paul KAGAME yagiranye n’abanyamakuru: http://www.ktradio.rw/spip.php?article736

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntibikwiye ko Perezida wacu asubira kwiyamamaza kuko abatavuga rumwe na leta babona urwitwazo, bityo rero akwiye gushaka undi ubifitiye ubushobozi kandi akanabwongererwa nyuma agategeka u rwanda

bonaventure yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

nibyo koko president wacu ntasanzwe azakomeze kuko ntawe twagira ufite iterambere nkibye by’iterambere kandi nkaba mushimiye kubwo umutekano ugenda ugaragara mu Rwanda kubera RDF kubwibyo arinkanjye sinabona igihebo naha mamber ba RDF gusa ndabigusabye ujyubongera imibereho yabo ndangije ngushimira kubwa comentaire yanjye nku mu nyarwanda uba mumahanga Australia

jjosie yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ariko ndibuka ko Perezida Kagame yakunze gutangaza ko atazahindura itegekonshinga kugira ngo yongere yitoze kuri mandat ya gatatu. Kuvuga ngo HARACYARI KARE aho ntibyaba bishatse kuvuga ko yisubiyeho?

Quest yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Si abo gusa bashaka ko Perezida wacu akomeza kutuyobora , ahubwo twe twabuze aho twabivugira , kuko arashoboye , iyo twese twagiraga ayo mahirwe yo kumubona twabimusabye , kuko natangiye kubyandika ku gih .com kera , murumva ko ntiyanga twe tuzamutora maze tumushyire ku ntebe , nicyo gihembo abanyarwanda benshi twufuza kumuha nk’igikombe kuko kumuhundagazaho amajwi bizatunezeza

Wacu yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka