“Ndi Umunyarwanda” yubaka Ubunyarwanda kuruta aho umuntu yavukiye

Depite Kankera Marie Josée aragaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda yubaka Ubunyarwanda nyabwo mu Banyarwanda kuruta kumva ko kuba Umunyarwanda byashingira ku izina gusa cyangwa se aho umuntu akomoka.

Ubwo kuri uyu wa 22/11/2013 hatangizwaga umwiherero w’abayobozi mu karere ka Nyamasheke kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, Depite Kankera Marie Josée yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yaranze u Rwanda kugeza ubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe mu izina ry’Abahutu.

Depite Kankera yagaragaje ko Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bishe abavandimwe babo b’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi babaziza ubwoko bwabo kandi bose ari Abanyarwanda.

Aha bikagaragara ko nta Bunyarwanda burimo kuko abo bose bitwaga Abanyarwanda, batuye mu Rwanda rumwe, ari abaturanyi mu karere kamwe ndetse no ku midugudu imwe ariko bikarenga bamwe mu Banyarwanda bakica abandi Banyarwanda.

Depite Kankera Marie Josee (uhagaze) agaragaza ko gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' yubaka ubunyarwanda kuruta aho umuntu avuka.
Depite Kankera Marie Josee (uhagaze) agaragaza ko gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ yubaka ubunyarwanda kuruta aho umuntu avuka.

Ku bw’ibyo ngo ntabwo kuba Umunyarwanda nyawe byashingira ku kuba umuntu yaravukiye mu Rwanda cyangwa se abyarwa n’Abanyarwanda byonyine gusa.

Depite Kankera yagaragaje ko aya mateka mabi yangije Ubunyarwanda nyabwo ari na yo mpamvu gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kwigisha Abanyarwanda amahame nyakuri y’ubunyarwanda bushingiye ku bwiyunge nyabwo kandi buri wese akiyumva nk’Umunyarwanda kuruta ikindi cyose yakwishingikirizaho.

Depite Kankera yasobanuye ko hakwiriye kubaho ibiganiro bihoraho kugira ngo Abanyarwanda basobanukirwe neza aho bapfiriye, bityo babashe kumva n’icyerekezzo baha igihugu kugira ngo ahazaza habo hazabe heza.

Yagize ati “Uko twabigenza kose, iyi ni yo nzira tugomba kunyuramo kugira ngo tugire ubwiyunge nyabwo buzima butajegajega. Icyo ‘Ndi Umunyarwanda’ ivuze ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda baterwa ishema no kuba Abanyarwanda. Nta kindi. Uzakubwira ibinyuranye n’ibyo uzamubwire ko atarumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda icyo ari icyo...u Rwanda ukarubamo na rwo rukakubamo.”

Ibi kandi ngo kugira ngo bigerweho birasaba indangagaciro z’ubunyarwanda no guharanira kuzaraga “abazadukomokaho” igihugu cyiza. Kuba nta wifuza kuraga umwana we ikintu kibi, ni yo mpamvu ngo abantu bakwiriye gutekereza igihugu bazaraga abana babo uko kizaba kimeze.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" i Nyamasheke
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" i Nyamasheke

Nubwo Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe mu izina ry’Abahutu, ngo birakwiriye ko Abanyarwanda babirenga bagasasa inzobe bakavugisha ukuri kugira ngo babohoke, bityo babane mu mahoro kandi Umunyarwanda wese yiyumvamo Ubunyarwanda kuruta ibindi byose yakwitwikira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko mu karere ka Nyamasheke bishimira uko Guverinoma ishishikajwe no kubanisha Abanyarwanda biyumvamo Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose.

Depite Bamporiki Edouard, akaba n’umwe mu rubyiruko rwatangije gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” agaragaza ko hari abantu bafite ipfunwe ry’ibyakozwe mu izina ry’Abahutu kandi nta ruhare babigizemo, ariko kandi ngo biroroshye kubyigobotora umuntu akagenda yemye mu gihe yeruye agatanga ubuhamya ko yitandukanyije n’ayo mateka mabi, kandi bikaba byoroshye kuko Leta y’u Rwanda itanga urubuga rwo kugira ngo umuntu wese abohoke.

Depite Mporanyi Theobald ukomoka mu bwoko bw’Abahutu akaba na we yafashe umwanya wo gusangiza amateka Abanyamasheke yagaragaje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itandukanye n’ibyo abantu bivugira ko iyi Gahunda isaba “Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi” ahubwo yerekana ko kwiyumvamo Ubunyarwanda ari iby’agaciro ka buri Munyarwanda nta bwoko bigendeyeho.

Abakozi n'abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyamasheke bitabiriye umwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda".
Abakozi n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke bitabiriye umwiherero kuri "Ndi Umunyarwanda".

Depite Mporanyi kandi yongeye kugaruka ku bavuga ko Abahutu bafite imyanya muri Leta y’Ubumwe ari udukingirizo maze asobanurira Abanyamasheke ko we atari agakingirizo.

Uyu mudepite wigeze kuyobora akarere k’Impala kaje kuba igice kimwe cy’akarere ka Nyamasheke yatanze urugero yerekana ko ubwo yahayoboraga atigeze aba agakingirizo ndetse ngo arangwe n’ivangura kuko ngo mu gihe yayoboraga, uwakosaga wese yahanwaga atitwaje uwo ari we n’aho akomoka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka