Ndego: Abirukanwe muri Tanzaniya barashima amazu bubakiwe ariko ngo baracyafite ikibazo cy’amasambu

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batuye mu Murenge wa Ndego barashimira Leta y’u Rwanda ku bw’ubufasha bwose bahawe bageze mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.

Mu byo bashimira Leta harimo kuba barahawe ibiribwa kuva bageze mu Rwanda, bagahabwa serivisi z’ubuvuzi, abana bakaba barasubijwe mu mashuri ariko by’umwihariko bakaba baranubakiwe.

Aya ni amwe mu mazu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bubakiwe.
Aya ni amwe mu mazu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bubakiwe.

Gusa bavuga ko n’ubwo babonye aho kwegeka umusaya bafite ikibazo cy’uko bafite imbaraga zo gukora ariko bakaba batagira ubutaka bahinga ngo bibesheho aho guhora bateze amaboko, bagasaba ubuyobozi kubashakira aho bahinga kugira ngo na bo bibesheho kimwe n’abandi Banyarwanda.

Umwe muri bo agira ati “Turashima rwose ibyo mwaduhaye kuva tukigera mu Rwanda, mwaratwubakiye ariko twifuza ko mwadushakira n’agasehemu (ubutaka) tukajya duhingaho tugakura amaboko mu mufuka tugakora. Wakweza uwo mwumbati ukanawugurisha ukabona icyunganira ba bana bari kwiga. Tuzahora duteze amaboko kugeza ryari kandi dufite imbaraga zo gukora?”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abo baturage ko hari ikiri gukorwa kugira ngo bashakirwe aho bahinga, ariko umuyobozi w’ako karere, Mugabo John, akabasaba gutekereza uko bakwatisha amasambu bahinga, kuko aho batuye hari abaturage bafite amasambu manini kandi badahinga.

Ati “Namwe rero mugomba kumenya ko mwageze iwanyu. Iyo umuntu yageze iwabo ntacyo aba atinya, aho wakwatisha hose ntawagukoma imbere. Hano hari abantu bafite amasambu ariko ntibahinga bose.”

Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bavuga ko babona Abatanzaniya baza guhahira mu Rwanda na bo bakifuza kujya muri Tanzaniya, cyane cyane abahasize imitungo.

Basaba ubuyobozi kubemerera na bo bakajya bajyayo guhahirayo, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza akaba abasaba kubanza gushaka ibyangombwa by’inzira ku buryo abashaka kujyayo bajya bagenda mu buryo buzwi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka