N’ubwo yacitse hari amazu yasigaye asa na Nyakatsi

Mu Karere ka Kamonyi hashyizweho itsinda ryo kubarura amazu ameze nka Nyakatsi, kugira ngo bene yo bafashwe kuba heza.

Mu gihe mu gihugu hose, ikibazo cy’abantu batuye mu mazu asakaje ibyatsi gisa n’aho cyarangiye, kuri ubu hari abo usanga batuye mu mazu ashakaje amabati cyangwa amategura yashaje ku buryo ntaho bataniye n’abari batuye mu nzu z’ibyatsi.

Mukarugina Valerie ngo yabuze isakaro ngo yubake inzu nziza kuko ngo uwarimuha yagurisha akamasa kakamufasha kubaka.
Mukarugina Valerie ngo yabuze isakaro ngo yubake inzu nziza kuko ngo uwarimuha yagurisha akamasa kakamufasha kubaka.

Bamwe mu batuye muri bene ayo mazu bo mu Karere ka Kamonyi, batangaza ko kuyabamo bibabangamiye ariko ngo nta kundi babigenza kubera ko nta mikoro bafite.

Bazubagira Peruth, umukecuru wo mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, aba mu nzu yasenyutse uruhande rumwe kandi n’urusigaye iyo imvura iguye arara ahagaze kuko aba arimo kuvirwa.

Uyu mukecuru uba mu gice cy’inzu abanamo n’ihene, aragira ati “Iyo imvura iguye ndabyuka nkahagarara kuko aha hose haba hari kuva. Iyo harimo umuyaga wo unasambura utubati ugasanga harangaye”.

Undi mukecuru witwa Mukarugina Valeria, wo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Nyamirembe, mu Murenge wa Karama na we aba mu nzu yenda kugwa isakaje amabati ashaje, akaba ngo yarasabye ubufasha ku buyobozi ariko bakabumwima.

Iyi na yo ntaho itaniye na nyakatsi.
Iyi na yo ntaho itaniye na nyakatsi.

Ati “Ndababwira nti ‘mwampaye utwatsi (isakaro), byibuze nkizamurira kuko mfite akamasa nagurisha, maze gitifu w’akagari akanga ngo mfite ubushobozi’. Ahubwo bakambwira ngo bampe amafaranga yo gucuruza nzayishyure; ubwo se nayishyura iki ko ntashoboye”?

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, na we yemeza ko hari inzu zishaje kandi bene zo baka badafite ubushobozi bwo kwiyubakira. Ngo hashyizweho itsinda ku rwego rw’umurenge n’urw’akarere rishinzwe gusesengura ibibazo biri kuri ayo mazu no kuyabarura kuko abasaba ubufasha ari benshi.

Ati “Twaciye Nyakatsi, ariko hari n’utundi tuzu dushaje. Kuba buri wese abona ko gufashwa bishoboka, byongera umubare w’abasaba kubakirwa”.

Uyu muyobozi w’akarere ahamya ko hari icyizere cy’uko kububakira bizagerwaho kuko abaturage barangije gufata umuco wo kuremerana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka