N’ubwo hakiri ibyo kunoza, hari intambwe ikomeye yatewe mu kugeza serivisi ku baturage

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board, bwagaragaje ko Abaturarwanda bishimira ko hari intambwe igaragara yatewe mu kubagezaho serivisi nziza ariko hakaba hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho kuko bitaragerwaho ku buryo buhagije.

Ibi bikubiye mu bipimo byavuye mu bushakashatsi RGB yakoze aho abaturage bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ku rugero rwa 77.7%, bakishimira serivisi z’ubuzima ku rugero rwa 82.23% bakishimira kandi ibijyanye n’ubuhinzi ku rugero rwa 77.7%.

Bonny Mukombozi ukora ubushakashatsi muri RGB yasabye abatanga serivisi gukomeza kuzinoza kurushaho.
Bonny Mukombozi ukora ubushakashatsi muri RGB yasabye abatanga serivisi gukomeza kuzinoza kurushaho.

Nanone ariko ngo hari ahakwiye gushyirwamo ingufu cyane kuko inzego zimwe na zimwe zikiri ku rwego rwo hasi mu gutanga serivisi zitunganiye abaturage nk’uko byagarutsweho na bwana Bonny Mukombozi umushakashatsi muri RGB mu biganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa bo mu Mirenge igize Akarere ka Huye, kuwa 11/12/2013.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage hagamijwe kureba uko bakira serivisi bahabwa n’ubuyobozi bwagaragaje ko hari serivisi zikwiye gushyirwamo ingufu cyane. Izi ni izo abaturage ubwabo bivugira ko zitabafasha byibura ku gipimo cya 75%. Izo ni iz’ubutabera bahabwa kugera kuri 69.95%, uburezi73.75%, serivisi z’ubutaka73.15%, kugezwaho amazi meza 56.7% n’ibikorwaremezo 52.8%.

Ibivugwa n’abaturage bo mu Karere ka Huye ntibinyuranye cyane n’ibyo ubu bushakashatsi bwagezeho. Uwitwa Kwibuka Anastase avuga ko iki gihe umuturage afite ijambo, aho ahawe serivisi mbi cyangwa anoganwe ijambo akabigaragaza kandi ejo nyir’amakosa arasimburwa cyangwa agasabwa kwikosora.

Icyakora, n’ubwo abaturage twaganiriye batubwiye ko babona uko bagezwaho serivisi n’inzego z’ubuyobozi bigenda birushaho kuba byiza, ngo hari n’igikwiye kwitabwaho cyane. Urugero ngo nk’umuyobozi w’umudugudu ntakabe umuntu ufite indi mirimo myinshi.

Uwitwa Muzindutsi Jean de Dieu ati “Hari aho usanga umuyobozi w’umudugudu akora muri serivisi nk’eshatu cyangwa enye, ugasanga abaturage ntibabasha kumubona mu miganda, mu nama, ngo babashe kuganira ku byabateza imbere.”

Bwana Muzindutsi yifuza ko mu gushaka abo guhagararira imidugudu hazajya harebwa icyo uwo bashaka gushyiraho akora, n’akazi afite ku buryo azajya abona umwanya wo kuba hafi y’abaturage.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bivugwa na RDB nibyo kuko nubwo haro ibyo twishimira ko byagezweho hari n’ibindi bitarasobanuka neza cyane cyane mu mitangirwe ya servise. gusa nta rirarenga ubwo mbona abayobozi bacu babihagurukiye mureke twe abayoborwa tubereke aho bipfira kugira ngo turusheho gukosora ibitagenda neza

amani yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka