Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurasabwa guhinduka no guhindura igihugu paradizo

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Young Volunteers” rurakangurirwa kugira uruhare mu kubaka igihugu ariko ibyo bazabigeraho nibabanza guhinduka bo ubwabo, kandi bagashyira imbaraga nyinshi mu guhindura aho batuye by’umwihariko bagenzi babo kugira ngo igihugu kibe cyiza umuntu yageranya nka paradizo.

Mu muhango wo gusoza itorero wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02/09/2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yibukije ko umuco wo gukorera ubushake wakozwe mbere na mbere na Perezida wa Repubulika witangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, ngo urwo rugero nabo bagomba kurwigiraho bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo.

Minisitiri Kaboneza avuga ko kugira ngo igihugu kibe paradizo biharanirwa.
Minisitiri Kaboneza avuga ko kugira ngo igihugu kibe paradizo biharanirwa.

Minisitiri Kaboneka yemeza ko ubwitange cyangwa ubukorerabushake ari igisubizo cy’ibibazo byinshi by’igihugu igihe abenegihugu bakora nta gihembo bategereje bagamije kugira ngo bahindure igihugu cyabo cyibe cyiza.

Agira ati “ntabwo tuzicara ngo tuvuge ngo Rwanda ba paradizo tugomba kurukorera, kugira ngo rube paradizo hagomba ibitambo hagomba ubwitange. Ntabwo tuzavuga paradizo gusa ntacyo dukoze”.

Abakorerabushake basabwe guhinduka no guhindura igihugu cyiza.
Abakorerabushake basabwe guhinduka no guhindura igihugu cyiza.

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rugera kuri 300 rufite inshingano mbere na mbere zo guhinduka rukaba intangarugero aho rutuye ibikorwa byabo bikivugira, kugira ngo rubashe guhindura bagenzi babo b’urubyiruko by’umwihariko.

Uru rubyiruko rw’abakoranabushake mu gukumira ibyaha rwibumbiye mu muryango “Young volunteers” rwigishije amasomo y’uburere-mboneragihugu, gukumira ibyaha bitaraba ndetse n’imyitozo ngororamubiri, nk’uko bitangazwa na ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Polisi.

Umuvugizi wa polisi kandi yongeraho ko uretse iki cyiciro cya mbere gishoje aya mahugurwa, hari ikindi cyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 200 kizatangira itorero mu minsi mike iri imbere.

Uru rubyiruko rwiyemeje gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho no gukumira ibyaha bitaraba.
Uru rubyiruko rwiyemeje gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho no gukumira ibyaha bitaraba.

Mu myanzuro 15 yagejejwe ku bayobozi bitabiriye uyu muhango, urwo rubyiruko rwiyemeje gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho rukumira ibyaha bitaraba ruhanahana amakuru n’inzego zitandukanye ku gihe kandi rukaba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango.

Sindayigaya Marie Claire, umunyeshuri wo muri Kaminuza witabiriye iri torero, yabwiye Kigali Today ko agiye kuganiriza urubyiruko bagenzi be asanzwe azi ko babaswe n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kugira ngo babireke.

Umuhango wo kurisoza witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi wa polisi y’igihugu wungirije n’Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu. Iri torero ryari rimaze iminsi 10 ryitabiriwe n’abakorerabushake 300, abagabo 195 n’abakobwa 105.

Abayobozi banyuranye bifatanyije n'aba bakorerabushake mu gusoza itorero.
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’aba bakorerabushake mu gusoza itorero.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birumvikana ko utahindura abandi utabanje kwihindura ubwawe ariko no kuba barishyize hamwe n’ibyerekana ko babifitiye ubushake ibyiza byose bizashoboka kuko ubusghake bwo buhari

Jimmy yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

igihugu kiri mumaboko yanyu rubyiruko kuko ibikorwa byose nimwe mubishyira mubikorwa ibyateguwe byose nimwe mubishyira mubkorwa , igihe rero mutazumvako iki igihugu kigomba kuba kiza ubwo ni uko bizagenda , ariko nimuhaguruka mukumvako igihugu kigomba kuba kiza nuko nyine bizagenda, dufite ubuyobozi bwiza twubwumvira kunama nziza butugira tuzishyire mubikorwa

karenzi yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

urubyiruko rufite ingufu zashingirwaho hakazamurwa imibereho y’igihugu maze tukagera aheza twifuza habereye u Rwanda

nyamiyaga yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka