Musanze: Urubyiruko ngo ruzahugira mu kwiteza imbere aho kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano

Mu nteko rusange y’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 03/06/2014, urubyiruko rwiyemeje ko rugiye kurushaho gukora rukiteza imbere rukima amatwi ababashukisha amafaranga ngo barushore mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Andrew Rucyahana ukuriye Inama Nkuru y’urubyiruko mu Karere ka Musanze yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhanahana amakuru, baba ijisho ry’aho batuye kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano.

Uyu muyobozi yemeza ko urubyiruko niruhugugira mu bikorwa byo kwiteza imbere, nta rubyiruko ruzijandika mu bikorwa by’umwanzi.
Andrew Rucyahana yagize ati: “Iyo umuntu adafite umurimo ahugira mu bibi no mu bitamwubaka, uko turushaho guhugira mu mirimo itwubaka ni ko n’aba-jeune bitabira ibi bikorwa bazabura.”

Andrew Rucyahana, Perezida w'inama nkuru y'urubyiruko mu Karere ka Musanze.
Andrew Rucyahana, Perezida w’inama nkuru y’urubyiruko mu Karere ka Musanze.

Abahagarariye urubyiruko mu mirenge itandukanye bitabiriye iyo nteko rusange na bo bashimangira ko nibaramuka bibumbiye mu makoperative bakihangira imirimo ibageza ku gukirigita ifaranga, abarwanya igihugu babizeza ibitangaza ngo ntibazabona aho bamenera kugira ngo babakoreshe mu bikorwa bihunganya umudendezo w’igihugu.

Abe Marie Aimee, umwe mu bagize komite y’urubyiruko mu Murenge wa Muko yagize ati: “Ingamba dufashe ni uko tugiye gusobanurira urubyiruko... kwirinda abantu babereka ko nta mafaranga ahubwo tukabashishikariza ko bagomba gukora cyane cyane nidukora dushyize hamwe ibyo dushaka tuzabigeraho...”.

Mugenzi we witwa Ndoli Jean Baptiste yunzemo agira ati: “Twafashe ingamba ko ibi bintu bitazongera kubaho, aba-jeune babanze gukunda igihugu, ikindi bagakura amaboko mu mufuka bagakora.”

Urubyiruko mu karere ka Musanze mu nteko rusange.
Urubyiruko mu karere ka Musanze mu nteko rusange.

Urubyiruko rwagaragaye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no gukorana na FDLR bimaze iminsi bivugwa mu Karere ka Musanze byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda, abandi barakomereka.

Muri iyi nteko rusange bahawe ibiganiro ku mutekano no kwihangira imirimo. Basabwe kwizigamira duke babona kandi bakitabira gukorana n’ibigo by’imari ngo babashe kubona inguzanyo zo gukora umushinga wo kwiteza imbere.

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose y’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 04/06/2014 rurasura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo gusobanukirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yacuzwe inashyirwa mu bikorwa dore ko harimo benshi bavutse nyuma y’ayo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka