Musanze: Ubuyobozi bwa koperative Ubumwe n’imbaraga burashinjwa kunyereza miliyoni 15

Abanyamuryango 130 ba Koperative Ubumwe n’Imbaraga, bakorera ubucuruzi bw’ibihangano by’indirimbo na film by’abahanzi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zaho barashinja bamwe mu bahoze bayobora iyi Koperative, kunyereza Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu bakaba bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza iterambere ry’ahazaza.

Abo banyamuryango bavuga ko kuva muri 2018 iyi Koperative yashingwa, imigabane hamwe n’amafaranga y’imisanzu bagiye batanga bibarirwa muri miliyoni 15 yaburiwe irengero aho konti bayabitsagamo, isigayeho amafaranga atarenga ibihumbi 129.

Umwe muri bo agira ati: "Twibumbiye hamwe tugamije guhuza amaboko, ibitekerezo n’ubushobozi ngo twiteze imbere, ariko tubabazwa n’ukuntu abayobozi batuririye amafaranga bakadusiga iheruheru.

Kuva iyi Koperative yashingwa nta nyungu na nkeya twigeze tuyibonamo, nta wigeze agira ikibazo ngo imugoboke, n’umuntu wese ugerageje kubaza iby’ayo mafaranga bamwirukana muri Koperative bamushinja kwigomeka ku bayiyobora, ntibanamuhe amafaranga y’umugabane we. Abanyamuryango 8 barirukanwe. Turahangayitse amafaranga yacu nibayagarure".

Ngo ikibazo cyabo bagerageje kukigeza mu nzego zihagarariye amakoperative kuva ku rwego rw’Umurenge, Akarere n’Intara bazitabaza ngo zibakemurire iki kibazo, ariko ababishinzwe bahora babasezeranya kugikurikirana kugeza ubu nta mpinduka babona ahubwo bakomeje kuba mu gihirahiro.

Abayobozi batungwa agatoki ni abatangiranye n’iyi Koperative ubwo yashingwaga muri 2018 ariko bakaba baraje kweguzwa muri 2021; gusa Kugeza ubu ngo n’ubwo bamaze icyo gihe batungira agatoki ubuyobozi ku bw’umutungo wabo wanyerejwe, ababigizemo uruhare birirwa bidegembya.

Tuyishime Evariste, Umuyobozi w’agateganyo wa Koperative Ubumwe n’Imbaraga yemera ko ibi bibazo by’imicungire mibi y’umutungo w’iyi Koperative bihari, Kandi ngo bari gukora ibishoboka ngo basubize ibintu mu buryo.

Gusa ntiyemeranya n’abanyamuryango bavuga ko birukanwa mu buryo budahwitse.

Ati: "Havutsemo ibibazo bishingiye ku makimbirane, abanyamuryango bagiranye n’ubuyobozi bwabanje, bituma amafaranga bagiye bakusanya aburirwa irengero. Abo bayobozi bafashe ayo mafaranga bakayiguriza mu buryo butazwi bw’uburiganya, bakayikoreshereza mu bikorwa bibyara inyungu byabo bwite batitaye ku nyungu z’abanyamuryango.

Tumaze iminsi ducukumbura ishingiro ryabyo tukaba duteganya kubimurikira inteko rusange tuzakora mu gihe kitarenga icyumweru kimwe.

Tukaba twiteze ko bizanadufasha kwegera inzego zidukuriye zikadufasha gusesengura no gukora ubugenzuzi bwitezweho kuzakemura iki kibazo mu buryo burambye".

N’ubwo abo bayobozi babanje bashinjwa kunyereza ayo mafanga, ngo n’abayiyobora muri iki gihe si shyashya, kuko na bo mu gihe hari abanyamuryanho bagerageje kubabaza iby’iki kibazo babuka inabi, hakaba n’abo birukana.

Mu bindi bibabaza aba banyamuryango ngo ni uko kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, bamaze gutegura inteko rusange yabo inshuro 2 ariko bikarangira zidakozwe kubera ko ubuyobozi buba bwabijeje kwitabira ariko ntibuyibonekemo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi no guteza imbere umurimo ari naryo ribarizwamo Iterambere ry’Amakoperative mu Karere ka Musanze, Iyamuremye Jean Damascène, avuga ko iki kibazo bakigejeje ku kigo gishinzwe amakoperative RCA, bakaba bategereje ko hazoherezwa abagenzuzi.

Yagize ati: "Nakwizeza abagize iriya Koperative ko ikibazo cyabo gikomeje gukurikiranwa dore ko duheruka no kukigeza muri RCA tuyisaba kutwoherereza abagenzuzi bagomba kuzacukumbura imiterere y’ibibazo by’amafaranga yabo yanyerejwe n’irengero ryayo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe bityo n’amafaranga yabo agaruzwe. Dutegereje ko batumenyesha itariki abagenzuzi bazaziraho bigakurikiranwa".

"Koperative yakagombye kuyoborwa mu buryo bunoze, icunzwe mu buryo bufitiye akamaro abayigize Kandi umutungo wayo ubungabunzwe neza mu rwego rwo gukumira imicungire mibi. Ibi byose mbere na mbere bigirwamo uruhare n’abanyamuryango bayo muri rusange, ari nabyo duhora tubashishikariza kimwe n’andi makoperative yandi ari hirya no hino".

Koperative Ubumwe n’Imbaraga igizwe n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero, rukaba rukora akazi ko gukwirakwiza ibihangano by’indirimbo na film.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri abo banyamuryango bakorerwe ubuvugizi amafaranga yabo azaboneke amafaranga aravuna kd iyo komitee ikurikiranweho kwiguriza amafaranga agashorwa munyungu zayo nazo zikurikiranwe zizabihanirwe.murakoze

Uwaremwe ignace yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka