Musanze: “Igipende” bagifata nk’amafunguro kikabarinda gusesagura make bafite

Abanyamusanze banywa igipende bavuga ko bakunda kukinywa kuko ngo kibafata mu nda nk’abafashe amafunguro ya saa sita kandi gihendutse ugereranyije ibindi binyobwa, bityo bikabafasha gucunga amafaranga make binjiza bakuye mu biraka bakagira icyo basagurira imiryango yabo.

Igipende ni ikigage gisembuye gikundwa kunyobwa n’abantu batari bake bo mu byiciro byose kuva ku bana kugeza ku bakuru. Mu tubari hafi ya twose two mu dusantere by’umwihariko mu majyaruguru usanga dupima iki kigage.

Igipende bakunda kugipimira mu bikombe binini bya litiro, igikombe kimwe kikagura amafaranga y’u Rwanda 150. Abagabo umunyamakuru wa Kigali today yasanze mu Isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo ho mu Karere ka Musanze bamutangarije ko kunywa igipende bituma badasesagura amafaranga bakoreye mu biraka, bakagira ayo basagurira ingo zabo.

Igikombe cya Litiro imwe cy'igipende kigura amafaranga 150.
Igikombe cya Litiro imwe cy’igipende kigura amafaranga 150.

Igipende kirahendutse kurusha ibinyobwa bidasembuye nka fanta ndetse n’inzoga za kizungu. Ngo ibi bituma kinyobwa cyane cyane n’abantu b’amikoro make kuko kijyanye n’ubushobozi bwabo bw’umufuka.

Umwe mu baturage banywa igipende aragira ati “Ufite menshi wanywa fanta ebyiri cyangwa eshatu. Tunywa igipende cya 150 kuko ni cyo kigura make”.

Mugenzi we yunzemo ati “amafaranga 150 ni make ukurikije uko izindi nzoga zifunze zigura kuko urabona niba nakoreye amafaranga 800 ni yo umuhinzi ino akorera, nkagenda nkanywamo 150 ntabwo mba nkengesheje (nsesaguye)”.

Abanywa igipende bemeza ko kibaryohera cyane kenshi na kenshi bakinywera kukimara. Nshimiyimana Jean de Dieudonne ngo ashobora kunywa akajerikani k’amacupa 7 ku munsi, iyo yabonye amafaranga akaba yakemuye ibibazo byose byo mu rugo.

Gukunda igipende bijyanye kandi ni uko gifata mu nda uwakinyoye mu masaha ya saa sita akomeza imirimo ye nk’uwariye, akaza gufata amafunguro nijoro ngo akomeye mu nda.

Umwe mu bamaze imyaka igera kuri ine acuruza igipende avuga ko acuruza inguguru y’amajerekani 6 ku munsi, ndetse ko byamuteje imbere.

Ati “Byangejeje ku ntera kuko ndaryama nkasinzira. Nta nka ndaguramo ariko ndimo iraryoshye kubera ariko ikomotse muri ako gakoma”.

N’ubwo igipende cyengwa mu masaka cyatanze akazi kuri benshi ariko ngo bafite ikibazo cy’amasaka ahenze cyane kuko ava mu Burasizuba, bakifuza ko bakomorerwa kuyahinga mu karere kabo kuko ubusanzwe ahera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka