Musanze: Bahawe umukoro wo guharanira uburenganzira bw’umwana kugira ngo butazahutazwa

Abasirikare, abapolisi n’abasivili 15 bitabiriye amahugurwa ku kurinda umwana mu bihe by’intambara, bakangurirwa kuzaharanira ko ibyo byabaye ku bana b’Abanyarwanda bitazongera kubaho ukundi yaba muri Afurika n’ahandi ku isi.

Ibi byatangajwe na Ruzindana Methode ushinzwe amahugurwa mu Ishuri Rikuru Rikuru ry’Amahoro (RPA) ubwo basozaga aya mahugurwa ku kurinda umwana mu bihe by’intambara ubwo yasozwaga kuri uyu wa gatanu tariki 1/5/2015.

Abitabiriye amahugurwa bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gusoza amahugurwa.
Abitabiriye amahugurwa bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusoza amahugurwa.

Abitabiriye amahugurwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kugira ngo basobanukirwe ibyabaye mu Rwanda, birebere uko uburenganzira bw’umwana bwahonyanzwe mu 1994 aho abana batari bake bishwe.

Ruzindana yabasabye guharanira ko ibyabaye ku bana b’Abanyarwanda bitazaba n’ahandi ku isi ukundi. Agira ati “ Icyo twita ‘never again’ si ku Munyarwanda gusa ahubwo bigire ku byago byabereye ku Munyarwanda bitazongera kuba na rimwe yaba ari muri Afurika ndetse n’ahandi.”

Abitabiriwe amahugurwa bashyikirijwe inyemezabumenyi.
Abitabiriwe amahugurwa bashyikirijwe inyemezabumenyi.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bari bamaze mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro, amasomo bahawe yibanze ku mikurire y’umwana n’ibihe by’ingenzi anyuramo, uburenganzira bwe ndetse n’ amategeko mpuzamahanga arengera umwana.

Capt. Toke Oluba ukomoka gihugu cya Nigeria ni umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa yabwiye Kigali Today ko uko imvururu hirya no hino ku isi ziyongera uburenganzira bw’umwana burahutazwa.

Akomeza avuga ko ugiye mu butumwa bw’amahoro yabonye amahugurwa nk’aya aba asobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana, uwagize ikibazo akaba yamufasha akurikije ikibazo afite.

Andre Roux umwe mu bitabiriye amahugurwa ashyikirizwa icyemezo.
Andre Roux umwe mu bitabiriye amahugurwa ashyikirizwa icyemezo.

Ati “Kubera aya mahugurwa uba uzi uko wamufasha, umuryango wamwoherezaho ukamufasha. Ni ngomba kwita ku bana kuko ari bo b’ejo hazaza.”

Lt. Col. Andre Roux ukorera Umuryango w’Afurika ushinzwe guhugura abitabazwa mu butumwa bw’amahoro (African peace support trainers association) na we witabiriwe aya mahugurwa y’abazahugura abandi. Ahamya ko ahakuye ubumenyi buzamufasha guhugura abandi ku burenganzira bw’umwana n’uko bubungabungwa mu bihe by’intambara.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turengere umwana cyane mu bihe by’intambara kuko nibo bibasirwa kuko ari abanyantege nke

ruzindana yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka