Musanze: Bahangayikishijwe n’amabandi atema ibiti mu mashyamba y’abaturage akabigurisha

Abaturage bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, hangayikishijwe n’amabandi amaze iminsi yigabiza amashyamba yabo, agatemamo ibiti akajya kubigurisha, bo bagasigara mu bihombo.

Ubu bujura bw’ibiti, ngo bwiganje cyane mu Kagari ka Cyabagarura, aho ba nyiri amashyamba biba byibwemo, ngo bisa n’aho batagishoboye gukumira ababyiba cyangwa ngo babatangire amakuru kuko n’iyo babigerageje, babihimuraho bakabakubita bakabakomeretsa.

Nzabakurikiza Oscar agira ati: “Amashyamba yacu abajura barirwa bayatemamo ibiti ku manywa y’ihangu izuba riva, barangiza kubigurisha mu bantu baba barimo kubaka amazu. Twagiye tugerageza kubakumira, ariko bugacya bakagaruka bagatemamo ibiti, gutyo gutyo ku buryo ujya gushiduka babimazemo”.

“N’umuntu ugerageje kubakumira ari nka nyiri ishyamba, bamwirukankaho, yareba nabi bakaba banamutemeramo dore ko baba ari na benshi. Twaratabaje ahantu hose yaba mu buyobozi bw’umurenge no muri RIB ntaho tutagejeje ibirego tugaragaza ikibazo cy’abajura batumariye amashyamba. Bamwe barabafunga abandi bugacya babarekura, bagera no mu baturage bagakora ibishoboka bakamenya uwabatungiye agatoki bakamwihimuraho bakamukubita bakamugira intere”.

Urugero baheraho bagaragaza iki kibazo ni urw’umugabo uheruka gutanga amakuru y’ahantu abo bajura bari bibye ibiti, kuri ubu urwariye mu bitaro nyuma y’aho bamusanze aho yacururizaga bakamutema bikomeye mu mutwe bamwihimuraho.

Umwe muri abo baturage agira ati: “Twarumiwe rwose, urebye umutekano w’amashyamba yacu urageramiwe, ibiti babitumazeho tugera ubwo tubivaho atari uko tubyanze ahubwo ari ukubura uko tugira. Tumeze nk’abantu bari inyuma y’abandi. Leta yacu yagobotoye abanyarwanda ingoyi y’abagizi ba nabi bakunze kuduhungabanyiriza umutekano nidufashe idukure mu maboko y’aba bajura, bere gukomeza kutumaraho ibyacu tuba twarashoyemo amafaranga menshi gutya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Edouard Twagirimana avuga ko umuntu wese ufatirwa mu bikorwa byo gutema ibiti bitari ibye cyangwa atabyemerewe afatwa agahanwa. Akaba asaba abaturage kudahishira n’abandi bakigaragara muri ibyo bikorwa.

Ati: “Hari abo dufata bamwe tukabajyana mu bigo ngororamuco harimo n’icya Kinigi; n’ubu hari abakiri kugororerwamo. Hari abandi bajyanwe mu rwego rw’amategeko baranakatirwa ibihano ndetse bamwe baranabisoje. Ubwo rero ikiriho ni ugukomeza gukurikirana dufatanyije n’abaturage kuko n’ubundi ibyo tubashishikariza, ni ukugira ngo na bo bagire uruhare mu kwicungira ayo mashyamba nk’uko habaho no gucunga n’ibindi bihingwa”.

Gitifu Twagirimana ntiyemeranya n’abavuga ko abo bajura byananiranye kubahashya.

Yanaburiye abubaka amazu kujya babanza gushishoza mu gihe hari ibiti byo kubakisha bakeneye kugura, kugira ngo bibarinde kugwa mu mutego w’abo bantu baba babyibye.

Ati: “Umuntu uguze ibiti byibwe nawe afatwa mu rwego rumwe n’uwabyibye agahabwa ibihano birimo no kubyishyura, kuko niba hari nk’imirimo y’ubwubatsi iba irimo gukorwa, ubundi nyirayo yakagombye kuba we ubwe abanza gusobanuza neza nyiri ishyamba, akamenya niba amabwiriza yose agenga imisarurire y’ibiti yubahirijwe, niba ibyo biti bigejeje igihe cyo gusarurwa hanyuma akabona kubitangaho ikiguzi aba asabwa ngo bisarurwe.

Ahongaho rero niho hakenewe bwa bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu buryo bwimbitse, kugirango tumenye uwabyibye aho yabigurishije, bityo habeho no gukurikirana uba yabiguze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka