Musanze: Abayisilamu basaba ko Perezida Kagame akomeza kubayobora kubera igihango bafitanye

Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bahuriye muri Sitade Ubworoherane mu Murenge wa Muhoza, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, basaba ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda kuko yabagejeje kuri byinshi, by’umwihariko abayisilamu ngo basaga nk’aho ari ibicibwa bahabwa amahirwe nk’abandi Banyarwanda.

Umwarimu mu idini ry’Abayisilamu witwa Bizimana Isaac, avuga ko ubuyobozi bwabanjrije ubwa Perezida Paul Kagame bwahezaga abayisilamu ku buryo ngo batagiraga amahirwe yo kwiga no kuba mu nzego z’ubuyobozi ariko ngo byarahindutse.

Abayisilamu bashima Perezida Kagame ko yatumye babona ijambo abandi bayobozi bamubanjirije ngo barabaheza.
Abayisilamu bashima Perezida Kagame ko yatumye babona ijambo abandi bayobozi bamubanjirije ngo barabaheza.

Agira ati “Twari abo kwiga amashuri abanza twatera intambwe tukiga CERAI, segonderi ntibyashobokaga; kaminuza ntibishoboke. Impamvu dusanga dufitanye igihango na Perezida wa Repubulika Kagame yadufunguriye imiryango ubu turiga nk’abandi bose.”

Yifashishije igitabo cya Koruwani, mugenzi we witwa Bizumungu Kassim, ashimangira ko guhindura ingingo y’i 101 bijyanye n’ibyanditse muri koruwani, ibyiza Abanyarwanda bifuza kugeraho bayoborwa na Kagame nta kigomba kubatangira.

Igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage cyayobowe na visi Prezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, mu butumwa yatanze, yavuze ko nta wundi uzagenera Abanyarwanda ibyo bifuza uretse Abanyarwanda ubwabo.

Abaturage babarirwa mu bihumbi 6 baje kuganira n'abadepite ku ivugurwa ry'ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga.
Abaturage babarirwa mu bihumbi 6 baje kuganira n’abadepite ku ivugurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Abaturage bose bavuze bibanze ku kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame byahinduye imibereho yabo bahuriza ko bifuza ko ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga ivugurwa agakomeza kubayobora.

Papias Rutaburingoga w’imyaka 76 ni umwe mu baturage bagera ku bihumbi bitandatu baje gukurikirana igikorwa cyo gutanga ibitekerezo ku ngingo y’i 101. N’inkoni mu ntoki hamwe n’ikoti rye ku kaboko yabwiye iyo mbaga nini ko bashaka Kagame n’iyo yabyanga ngo bazamushyiraho ku ngufu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame ni umuntu mwiza birenze uko tubivuga. mubivuge tubisubiremo Kagame turamushaka nka President muri 2017

amanda yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka