Musanze: Abatuye umudugudu w’Ubwiyunge baremeza ko iyi nzira bayigeze kure

Abatuye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge baravuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bayigeze kure, kuko ubu bafite ibikorwa byinshi bahuriyeho hatitawe ku moko ya buri umwe, ndetse bakaba basigaye babanye kivandimwe.

Umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge uherereye mu tugari twa Birira na Buramira two mu murenge wa Kimonyi ho muri Musanze, ukaba utuwe n’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abitandukanyije na FDLR ndetse n’abigeze gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside.

Rushigajiki Celestin, umuyobozi w’umudugudu wa Kamugeni ufite igice cyimwe cy’umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko bitewe n’ibice bitandukanye bituye uriya mudugudu, bitari byoroshye kubanisha abawutuye gusa ngo nyuma y’ibiganiro byinshi, ubwiyunge bugenda bushinga imizi.

Ati: “Ati kenshi byakundaga kugaragarira mu biganiro bitangwa mu cyunamo, aho wabonaga bamwe mu bigeze gukurikiranwaho Jenoside bari gutinya kuza. Gusa kuri ubu imibare irerekana ko ubwiyunge tubugeze kure”.

Mutuyimana Chantal n'umuturanyi we baremeza ko nyuma y'igihe buri wese afite ibikomere k'umutima ubu babirenze babanye neza nk'Abanyarwanda.
Mutuyimana Chantal n’umuturanyi we baremeza ko nyuma y’igihe buri wese afite ibikomere k’umutima ubu babirenze babanye neza nk’Abanyarwanda.

Ibi kandi byemezwa n’abawutuye, bavuga ko buri wese yari afite ibikomere bye bwite akomora ku mateka igihugu cyanyuzemo, bikamubuza kwisanga ku gice kimwe cy’Abanyarwanda, nyamara ngo nyuma y’inyigisho nyinshi, iby’amoko babisize inyuma.

Mutuyimana Chantal umwe mu batuye umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko nyuma yo kuba imfubyi akiri muto, yumvaga atazigera abana n’Umuhutu, kuko yumvaga bose ari abicanyi bashobora kongera bakamugirira nabi.

Agira ati: “Nkigera muri uyu mudugudu, numvaga ntazabasha kuwubamo kuko nabonaga abo tugiye guturana ari babandi bakoze Jenoside bakaza gufungurwa, abahoze ari abacengezi, numvaga rwose ubuzima budashoboka. Twaje kwigishwa ubwiyunge natwe turabwumva. Ubu imyaka igiye kuba itandatu tubanye neza, ntawe uragirana n’undi amakimbirane”.

Yongeraho ati: “Numvaga mbishisha cyane, nkumva ntagomba no kwegera uwitwa Umuhutu. Ariko ubu rwose tubanye neza, iyo ntahari nsigira umwana umuturanyi wanjye w’Umuhutu, naza nkasanga yamufashe neza nta na kimwe yabuze, nawe yamunsigira nkamufata neza”.

Nsengiyumva Theogene witandukanyije na FDLR muri 2001 ayimazemo imyaka 5, yunga mu ry’umuturanyi we, avuga ko kera yumvaga umwanzi we ari Umututsi. Gusa ngo nyuma yo kubana ndetse n’inyigisho nyinshi, abona Umunyarwanda wese ari nk’undi.

Muri uyu mudugudu kandi, ngo hari club y’ubumwe n’ubwiyunge, igenda yimakaza amahame y’ubwiyunge mu bawutuye ndetse n’abandi Banyarwanda hanze y’umudugudu wabo, bakagira koperative yo kuboha uduseke abatuye umudugudu bose bisangamo nta kubera iby’amoko.

Umudugudu w'Ubumwe n'ubwiyunge ufite ibikorwa remezo nk'amashanyarazi.
Umudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge ufite ibikorwa remezo nk’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko bamenye kandi bashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” dore ko banayitangiye ndetse bayigeze kure, kuko hari abantu bagera kuri batanu kugeza ubu bamaze kwemerera mu ruhame ibikomere by’ibyo bakoze cyangwa se batakoze bagombaga kubikora kubera ingengabitekezo y’amoko, banabisabira imbabazi.

Abatuye uyu mudugudu bashimira Leta y’ubumwe yazanye gahunda zitandukanye zigamije kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda harimo na gahunda ya “Ndi Umunyarwnda” ndetse bagashimira umushinga Prison Fellowship wabahaye amahugurwa k’ubumwe n’ubwiyunge bigahindura imitima ya benshi.

Umudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge ubarizwamo ingo zigera kuri 183 wubatswe mu mwaka wa 2000 ukaba utuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakatiwe bakarangiza ibihano kubera uruhare rwabo muri Jenoside, abitandukanye na FDLR ndetse n’abari batuye mu manegeka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

jyenda Rwanda uranshimisha pe! erega mbona igihugu cyacu ari urugero rwiza ku bindi bihugu bituye ku isi.

Theophile yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ni ukuri uyu mudugudu ukwiye kubera iyindi yose urugero kandi nababandi bavuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda ko idashoboka barebereho, erega aho igihugu cyavuye ni habi vyane ariko aho nanone kigeze ni heza cyane.

Keza yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Nimukomereze aho, kuko bishobora bake rwose..kandi Imana ibabe hafi cyane!!

dusenge yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ni byiza cyane niba babivuga nta mbereka zirimo!! byaba ari bizima kabisa!!

Irakoze yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

nukuri ni mukomereze aho!kandi musakaze ibyo mwatangiye no mu midugudu muturanye, bikwire mu murenge ndetse binasakare mu karere

caritas yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka