Musanze: Abaturage 270 bakoze ku muyoboro w’amazi bamaze amezi ane badahembwa

Abaturage 270 bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bahawe akazi ko kongera inzira y’amazi y’umugezi wa Susa uvuka mu gihe cy’imvura bamaze amezi ane bakora umunsi ku wundi ariko bategereje amafaranga bakoreye none amaso yaheze mu kirere.

Musabe Agnes ni umubyeyi w’abana bane wo mu Murenge wa Muko, yicaye hasi mu byatsi hamwe n’abagabo batatu n’umugore umwe baraganira basa n’aho batigishimiye ku maso.

Umwuzi wa Susa abaturage bakozemo bawongera ariko ntibahembwa.
Umwuzi wa Susa abaturage bakozemo bawongera ariko ntibahembwa.

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi bamaze iminsi ibiri batagira icyo bikorera mu ngo zabo ndetse n’aho bahawe akazi, impamvu ngo barimo kwishyuza amafaranga bakoreye ariko akaba atarigeze ataha mu rugo.

Tariki 3/6/2015 berekeza ku biro by’akarere ni urugendo rw’ibirometero nka bine bagiye kwishyuza nyuma no kubona na bamwe mu bakozi bizezwa ko bazabasanga uyu munsi mu murenge wabo kugira ngo icyo kibazo gishakirwe umuti.

Nyuma yo kuganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Musabe, yagize ati “Bandimo ibihumbi 14. Ubwo tuza kwishyuza buri munsi bakaturerega ngo ejo muze, ejo tukaza kuyabura ari yo na yo mpamvu ejo twafashe umwanzuro turavuga ngo tujya kwibariza ku karere niba bazatwishyura cyangwa batazatwishyura ngo duhebe dutuze.”

Ngo bahembwe inshuro imwe, ubundi bahabwa igice na bundi baheruka amafaranga. Ku munsi bakoreraga amafaranga 1000, utarahembwa kuko yizeye amafaranga ngo yafataga ideni muri butiki kugira ngo abana barare bariye none bagenda bihisha kubera kwambura.

Ati “Kuva dutangira akazi buri wese yaratahaga akajya kwiyandikisha (kwikopesha) ari mu bacuruzi turi kugenda turi kubebera.”

Uwamahoro Beatrice asangiye ikibazo na Musabe, we ashimangira ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka cyane cyane ku myigire y’abana babo kuko babuze amafaranga yo kuibshyurira amashuri none biga nabi.

Isoko ryo kongera inzira y’amazi y’umwuzi wa Susa ryatsindiwe na sosiyete CANS Ltd na BECME Ltd. Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’abazihagariye ku nimero za terefone ngendanwa zabo ariko zacagamo ntihagire uzifata.

Mukantabana Bellancille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muko arema agatima abaturage ko amafaranga yabo bazayabona nubwo atavuga umunsi nyirizina bazayaboneraho, icyakora avuga ko bafitanye inama n’akarere na ba rwiyemezamirimo kugira ngo barebere hamwe uko abaturage bakwishyurwa.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurerega umuturage ni bibi cyane, nimubawize ukuri kuko igihe aba yarataye kiba gihagije, kandi uwakoze wese akwiye guhemberwa ibyo yakose.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka