Musanze: Abaherutse kwibasirwa n’inkongi babonye umugiraneza ugiye kububakira

Nyuma y’uko umuryango w’abantu bane batuye mu Murenge wa Cyuve, inzu yabo ihiye n’ibyarimo bigakongoka, babonye umugiraneza uzabubakira inzu yo kubamo.

Inzu n'ibyarimo byose byarakongotse
Inzu n’ibyarimo byose byarakongotse

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yatangarije Kigali Today ko ati: "Hari ubufasha turimo gutegura kubaha. Ni ubufasha dusanzwe tugenera abantu bahuye n’impanuka nka ziriya".

Kayiranga akomeza avuga ko ubufasha bazahabwa ari ubw’ ibikoresho byiganjemo ibiryamirwa ndetse no gukodesherezwa inzu.

Avuga ko kandi nyuma y’ubu bufasha hari umufatanyabikorwa w’Akarere wabemereye ko agiye kubakira inzu uyu muryango. Ati: “Guhera muri Gashyantare 2024, habonetse umufatanyabikorwa uzubakira uyu muryango. Ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri hano muri Musanze, aho biteganyijwe ko bazamwubakira ahahoze inzu yabo ya mbere yahiye”.

Kimenyi Germaine, umugore wo muri uyu muryango wagize ibyago, avuga ko ubuyobozi bwabemereye gushaka inzu yo gukodesha, itarengeje ibihumbi mirongo ine mu gihe cy’amezi atanu, hafi y’aho umwana mukuru abasha kujya kwiga. Avuga ko kandi bemerewe n’ubufasha bw’ibiryamirwa nyuma bakazabasha gushakisha kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe.

Bavuga ko iyi nkongi yabasubije inyuma mu bukungu
Bavuga ko iyi nkongi yabasubije inyuma mu bukungu

Kimenyi ashimira ubuyobozi kuba buri gutekereza kubafasha ariko agasaba ko niba bishoboka iyo serivise yakwihuta kuko bacumbitse mu baturanyi, ndetse bigasa nk’aho babangamiye umubyeyi wabacumbikiye.

Yagize ati: "Mu by’ukuri twe tutirebyeho, umubyeyi waducumbikiye aba mu nzu y’icyumba n’uruganiriro gusa. Njye, umugabo n’abana babiri, nubwo atabitubwiye ariko turimo kumuvuna ni we utugaburira, amazi, kubyigana mu rugo rw’umuntu atarigeze adutegura mu mishinga ye, turamubangamiye cyane kandi natwe nta bushobozi dufite”.

Kimenyi akomeza avuga ko bashimira itangazamakuru n’ubuyobozi bakomeje kubafasha kutigunga byibura bakabasubiza icyizere cyo kubaho. Ati: “Kuba tubonye umugiraneza, turishimye cyane, nti twari inzererezi twari twaragerageje gukora, niyo mpamvu kumva amakuru ko dushobora kubona usubiza icyizere ahazaza hacu ni iby’agatangaza”.

Nyuma y’uko uyu muryango tariki 12 Mutarama 2024, ugize ibyago bakamenyeshwa ko inzu yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, inzego zibishinzwe zigerageza kuzimya ndetse n’abaturanyi ariko biba iby’ubusa inzu irakongoka ndetse n’ibyari birimo, Ibinyamakuru bya Kigali Today, birimo ibyandika na KT Radio byakoze inkuru uyu muryango usaba ubufasha bw’aho kuryama kuko wari uri kuryama mu itongo.

Ni umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’abana babiri, wari warubatse inzu mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka