Murama: Abaturage bemeye gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge mu minsi mikuru

Abaturage bo mu Murenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma bemereye ubufatanye inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gukaza umutekano barwanya ibiyobyabwenge mu gihe cy’iminsi mikuru, kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke.

Ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi nibyo bikunze kugaragara muri uyu murenge ku buryo uza mu mirenge iri mbere mu kugira ibi biyobyabwenge byinshi mu karere.

Ubwo bakoranaga inama n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, abaturage bagaragaje urujijo mu gutandukanya ikiyobwabwenge cya Kanyanga n’izindi nzoga zizwi ku izina rya Suruduwiri.

Umwe yarahagurutse arabaza ati “rwose dufite ikibazo kuko mutubuza kunywa kanyanga ariko n’iriya nzoga ngo ni suruduwiri rwose tubona ntaho itandukaniye na Kanyanga kuko abayinyweye bata ubwenge ndetse bakateza urugomo”.

Abaturage biyemeje gufasha inzego z'umutekano guhangana n'ibiyobyabwenge kugira ngo umutekano uzasugire mu minsi mikuru.
Abaturage biyemeje gufasha inzego z’umutekano guhangana n’ibiyobyabwenge kugira ngo umutekano uzasugire mu minsi mikuru.

Ubuyobozi bwabasubije ko ikibazo cya suruduwiri kizwi kandi cyanizweho n’inzego zibishinzwe ku buryo ngo bitarenze ukwezi kwa mbere hazaba hafashwe umwanzuro.
Kanyanga iboneka cyane muri uyu murenge usanga ikorwa mu bitoki kuko uyu murenge ugaragaramo ibitoki byinshi.

Abaturage batuye Umurenge wa Murama, mu rwego rwo gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani muri uyu mwaka wa 2014, biyemeje ko aho bazabona kanyanga cyangwa urumogi n’ibindi bitemewe bazajya bahita batungira agatoki inzego z’umutekano kuri nimero za telefOne babahaye.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni imodoka zica muri uyu murenge nijoro zitwaye ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi ziva mu Karere k’abaturanyi ba Kirehe, inzego z’umutekano zasabye abo baturage ko uzabona imodoka nk’iyo yajya ahita abibamenyesha kuri telefone akababwira nimero ziyiranga.

Inzego z’umutekano zavugiye muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 22/12/2014 ko mu gihe iminsi mikuru yegereje ari nako hari ibyaha by’urugomo bigenda, bityo hasabwa ko abaturage bagomba kuba maso kugira ngo iminsi mikuru izabe mu mutuzo n’umudengezo

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umtekano ube uwa biri wese muri iminsi mikuru maze tuyirangize neza dutangire nindi neza

gicuma yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka