Muhima: Umuganda wibanze ku isuku y’ahitwa "Poids Lourd"

Mu murenge wa Muhima umuganda ngarukakwezi w’Ukwakira 2015, wibanze ku isuku y’ahakunze kwitwa Poids Lourd banahatera indabo.

Abaturage bo mu murenge wa Muhima na ba bakarani ngufu bahakorera, bazindukiye mu gikorwa cyo gusukura ku mpande z’umuhanda w’amakamyo, Poids Lourd, kubera ko ari ahantu hakunze kuba imyanda bitewe n’imirimo ihakorerwa ndetse n’imiterere yaho igorana mu gihe cy’imvura.

Bateye indabo mu rwego rwo kongera ubwiza bw'aho batuye
Bateye indabo mu rwego rwo kongera ubwiza bw’aho batuye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwu murenge, Rugema Christine, avuga ku gikorwa cy’uwu munsi yagize ati" hari aho batemye ibigunda, ahandi henshi batera indabo na pasiparumu mu rwego rwo gusukura agace dukoreramo n’umurenge wa Muhima muri rusanage".

Yongeraho ko isuku ari kimwe mu byo bagize intego, kitibukwa gusa ku munsi w’umuganda uretse ko bari bashatse kugiha ingufu zihariye kuri uwu munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Muhima
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhima

Ku kijyanye n’uko abantu baza mu muganda benshi nta bikoresho bafite, Rugema yavuze ko ingo zo mu mujyi usanga nta suka cyangwa umuhoro zigira bigatuma mu muganda batiririkanya bike bafite.

Uyu muyobozi ariko yavuze ko kiriya kibazo bagiye kugikemura kuko barimo gutegura igikorwa cyo gukangurira abaturage kwishakira ibikoresho bikenerwa mu muganda.

Manirakiza Alphonse, Umunyamabanga w’agateganyo w’Akagari ka Nyabugogo avuga ko umuganda witabiriwe cyane kuko haje abantu basaga 600 mu mudugudu w’Ubucuruzi kandi n’ahandi ngo bitabiriye, gusa ngo hari imbogamizi bagihura na zo.

Abaturage barasabwa gukomeza umuco wo kugira isuku
Abaturage barasabwa gukomeza umuco wo kugira isuku

Yatanze urugero agira ati"kubera duturiye gare ya Nyabugogo, hari abantu benshi baba batunyuraho twabahagarika ngo bakore umuganda bakirukanka kandi DASSO umwe tugira mu kagari ntiyashobora kubagarura wenyine".

Ndori Claude, perezida wa koperative Abakoraningufu, y’abikorera imizigo, avuga ko igikorwa bakoze cyari ngombwa cyane ko basukuraga aho bakorera akazi kabo ka buri munsi. Ibi ngo bikaba ari na byo byatumye bitabira ari benshi kuko abanyamuryango bonyine barenga 180.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka