Muhanga: Umuyobozi mu karere aravugwaho gukoresha umwanya mu nyungu ze

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Uhagaze François aravugwaho kugira ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Muhanga acukuramo ku nyungu ze bwite bikabangamira imikorere y’abandi bacukuzi.

Haranavugwa kandi bamwe mu bayobozi baba bitwaza ububasha bafite bakagira uruhare mu micungire mibi y’umutungo wa PSF-Muhanga, ahavugwa kunyereza miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe hatowe komite nshya y’uru rwego.

Uhagaze utungwa agatoki mu kwigwizaho ibirombe by’amabuye y’agaciro akurikiye inyungu ze bwite, yisobanura avuga ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo we ajya mu birombe by’amabuye y’agaciro agiye kubigenzura nk’uko biri mu nshingano ze gusa.

Uhagaze avuga ko kuba hari amakuru avuga ko haba hari ibirombe afite ari iterabwoba ry’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko kuko ngo usanga iyo igenzura ryabyo rigeze bahwihwisa amakuru ngo abayobozi bagira ibirombe, cyangwa bagira uruhare ruziguye mu kwinjira mu bucukuzi.

Ati « Nta birombe ngira muri Muhanga aya makuru azamuka iyo igenzura rigeze, abanyamakuru namwe iyo tubahaye amakuru duhagazeho mushyiraho n’andi avuga ngo twumvise ibi, mufite inshingano zo gutara amakuru ariko icyo mbahamiriza ni uko nta kirombe ngira nta na Kariyeri ngira ».

Uhagaze avuga ko ibimuvugwaho ari ibihuha.
Uhagaze avuga ko ibimuvugwaho ari ibihuha.

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko hari abayobozi bagize uruhare mu kurya amafaranga ya PSF-Muhanga nyuma y’uko komite nshya itangiye imirimo yayo, aya makuru ngo nayo atunga urutoki ku buryo buziguye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, nk’uko abyivugira.

Cyakora ngo nk’ubifite mu nshingano yakurikiranye itorwa rya Komite nshya y’uru rwego anakurikirana ihererekanya bubasha kuri Komite nshya n’iyari icyuye igihe ariko ngo ntazi iby’inyerezwa ry’izi Miliyoni.

Agira ati, « kuva amatora yarangiza kuba komite icyuye igihe ntabwo yigeze yongera kugera kuri konti, ariko ukwezi kwarangiye amatora aba hari abakozi batarahembwa, ibi byatumye habaho agasigane mu ihererekanyabubasha aho komite nshya yasabaga ko habanza kwishyurwa amadeni, sinzi rero niba haba hari uwakozemo ngo agire uko yigenza ».

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku aratangaza ko kuba hari abayobozi mu karere bavugwaho gukurikira inyungu zabo bitwaje imyanya bafite mu karere, byaba ari ukutareba kure ugereranyije n’inshingano z’umuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko n’ubwo ba nyir’ubwite bavugwaho ibi aribo bagomba kubibazwa, atabura kwibutsa ko inyungu z’umuyobozi mu mwanya yatorewe ziza nyuma yo gushyira imbere iz’umuturage ashinzwe.

Mutakwasuku avuga ko umuyobozi ushyira imbere inyungu ze bwite aba atareba kure.
Mutakwasuku avuga ko umuyobozi ushyira imbere inyungu ze bwite aba atareba kure.

Mutakwasuku avuga ko imyanya barimo batumwe n’abaturage, kandi ko iterambere ry’imibereho y’abaturage ari ryo rigomba kuza imbere.

Agira ati, « ntabwo turi hano twaratumwe kuzamura inyungu bwite, ahubwo ntabwo turi mu myanya ya Kavukire, sinavutse nziko nzaba mayor, naniga sinarinzi ko nzamuba, namubaye kugira ngo nuzuze inshingano zishingiye ku nyungu rusange, ntabwo wakurikira inyungu zawe bwite ngo ukandagire inyungu rusange ».

Uyu muyobozi avuga ko niba hari aho byagaragayeho abantu bashobora kwikosora, ariko aho byaba ngombwa ababikora bakaba babihanirwa.

Abayobozi mu karere ntibemererwa n’amategeko kwinjira mu bikorwa by’ubucukuzi no gupiganira amasoko ya leta mu turere bakoreramo cyangwa kuba abayobozi ba za Koperative ariko bashobora kuba abanyamuryango bazo.

Ibi bikaba biteganywa n’amabwiriza y’urwego rw’umuvunyi rushinzwe imyitwarire y’abakozi ba Leta mu rwego rwo gukumira ikimenyane mu itangwa ry’aya masoko cyangwa guteshuka ku nshingano kubera gukurikira inyungu bwite z’umuyobozi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UMUNTU AFUNGIRWA UTUMILIONI 2 ABANDI BADUHEMBWA MU

KWEZI KUMWE!HAGIZE UMUYOBOZI UMUTIZAAGASHAHARA KE KAMWE

NTAFUNGWW!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ariko iyi nkuru iteye urujijo ko nyirubwite yabahakaniye kuki mutatubwira ibimenyetso. Bimushinja?aho ntiwasanga abo abangamiye abuza gukorera mu kwangiza ibyabandi aribo bihishe inyuma yabyo! Reka dutegereze ukuri kuzajya ahagaragara vuba.

karame yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka