Muhanga: Umunyekongo utunganya amabuye y’agaciro yiyemeje kuzamura abagore

Umunyekongo witwa Alain Tshenke ucukura ukanatunganya amabuye y’agaciro y’amabengeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko yiyemeje gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame mu guteza imbere abagore bakinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Alain Tshenke Ku munsi w'abagore yabageneye impano z'imyenda y'isuku n'ubundi ikorerwa mu ruganda rwe
Alain Tshenke Ku munsi w’abagore yabageneye impano z’imyenda y’isuku n’ubundi ikorerwa mu ruganda rwe

Tshenke avuga ko n’ubwo abagabo ari abanyabigango kandi batunganya akazi neza, abagore ari bo ba mbere bamwinjiriza, ku buryo yanahisemo umugore ngo ayobore ishami ry’uruganda rwe (ALTM) rutunganya amabuye y’agaciro ya Amitisiti, avamo amakaro n’imitako y’abagore.

Alain Tshenke avuga ko uruganda rwe nirubona umuriro w’amashanyarazi, azagura imirimo kugeza ku bakozi 400 bakora amanywa n’ijoro, kandi ko abagore bazajya baba ari bo benshi kuko ari bo bashyira cyane umutima ku kazi.

Agira ati “Abagore bazi gufata no kuzirikana inshingano zabo mu kazi kurusha abagabo. Nigeze kumara umwaka ntari hano, ariko nahasize uyu mugore witwa Pascaline kandi akazi yagakurikiranye neza, ni uwo gushimira kandi nishimira umugore w’Umunyarwandakazi”.

Yongeraho ati “Kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame, umugore ntakiri uwo mu gikoni ahubwo asigaye agaragaza uruhare rwe mu guteza imbere umuryango. Nk’iwacu kubera ibibazo bihari ntabwo byoroshye kubona abagabo wakoresha, ni yo mpamvu uko nzagenda nagura akazi nzarushaho gushyiramo abagore”.

Abagore ni bo besnhi muri ALTM
Abagore ni bo besnhi muri ALTM

Abagore bakorera Kompanyi itunganya amabuye y’agaciro ya Amitisi, bakoramo imitako y’abagore n’iyo mu nzu, nko mu bwogero no mu gikoni, bagatunganya amabuye agemurwa mu mahanga, bamaze kuyaha ishusho yifuzwa bitewe n’ingano yayo.

Abijuru Jeanine avuga ko bamaze kwiteza imbere, kuko bakorera amafaranga atari make muri urwo ruganda, kandi bakanafatwa neza kuko batanga umusaruro uhagije, kandi bagakorana neza n’abagabo, bitandukanye n’imyumvire imenyerewe ko umugire nta mbaraga agira.

Agira ati “Nkoresha imashini ishyira amabuye ku rugero runaka ikanayaha ishusho, ku mabuye matoya ntunganya nk’ibiro 30 naho ku manini ngeza ku biro biri hejuru ya 70. Iyo ucyinjira bakwigisha kuyikoresha. Ubu nahinduye ubuzima, inzu y’iwacu narayivuguruye, naguze inka y’inzungu ubu irakamwa”.

Sibamana Innocent umaze imyaka itatu muri ALTM, avuga ko akazi akora n’abagore bagashoboye kuko hari n’abashobora kurusha abagabo, kuko nko ku mabuye manini n’amatoya anganya umusaruro na mugenzi we Abijuru.

Agira ati “Hari n’igihe ujya gupimisha ku munzani ugasanga umugore yakurushije. Umugore na we arashoboye ndashimira umuyobozi wacu. Nza ku kazi n’akanyabiziga kanjye, ndashimira Perezida Kagame wakinguriye amarembo abashoramari bakaza gukorera mu Gihugu cyacu bakaduha akazi”.

Buri wese aba afite imashini ye atunganyirizaho amabuye
Buri wese aba afite imashini ye atunganyirizaho amabuye

Uruganda rwa ALTM rukorera hirya no hino ku Isi, mu Rwanda rukaba rufite icyicaro mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, rukaba ari narwo ruganda rutunganya ubwoko bw’amabuye ya Amitisiti gusa mu Rwanda.

Aya mabuye arahari mu Rwanda ku bwinshi
Aya mabuye arahari mu Rwanda ku bwinshi
Abagore bo muri ALTM bishimiye uko bafatwa mu kazi
Abagore bo muri ALTM bishimiye uko bafatwa mu kazi
Alain Tshenke n'abakozi be bishimanye ku munsi mpuzamahanga w'umugore
Alain Tshenke n’abakozi be bishimanye ku munsi mpuzamahanga w’umugore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nibyiza kumenya ko abagore nabo bashoboye kd tuboneyeho gushimira Alain wabatecyerejeho

Uwaremwe ignace yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka