Muhanga: Ubuyobozi bwavuze ku byo gufungura utubari mu masaha y’akazi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko ibivugwa ko utubari n’ahandi hacururizwa inzoga, batemerewe gukora mu masaha y’akazi bigamije ubukanguramabaga ku kurwanya ubusinzi n’ibindi byaha n’imyitwarire bishamikiye ku businzi bukabije, bugenda buzamuka hirya no hino.

Meya Kayitare avuga ko abantu bakwiye kuzindukira ku murimo aho kujya mu tubari
Meya Kayitare avuga ko abantu bakwiye kuzindukira ku murimo aho kujya mu tubari

Inzoga kandi ngo zinagarukwaho n’abahanga ndetse n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, ko zangiza ubuzima, kandi ziteza imyitwarire idakwiriye Umunyarwanda, ari na ho havuye ubukangurambaba bwiswe ‘Tunywe Less’.

Meya Kayitare avuga ko usibye mu Mujyi wa Muhanga, mu byaro ho usanga n’abaturage kuva mu gitondo boshywa n’utubari bakazinduka banywa inzoga aho kwitabira umurirmo, bigakurura amakimbirane mu miryango, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zangiza indangagaciro Nyarwanda.

Agira ati “Abafite utubari ni abikorera nk’abandi, ariko nanone ntabwo akabari karangirira kuri nyirako, turebe ngo ugana akabari ni nde, akagana ryari, ucuruza ko aba ari ku kazi uje kugura inzoga we akora ryari?”

Kayitare avuga ko ibirimo gukorwa byo kuganiriza abacuruzi b’inzoga kubahiriza amasaha yo gucuruza, biri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kunywa mu rugero, bagafata inzoga nke zitabangamira ubuzima hagamijwe no kurwanya ibyaha bishingiye ku kunywa inzoga nyinshi, kubera guta umurongo w’imitekerereze.

Agira ati “Ariko ntabwo binakwiriye ko umuntu abyukira mu kabari aho kubyukira ku murimo, ahubwo turashishikariza abantu gukora cyane kandi bizaba n’inyungu kuri abo bacuruza inzoga, kuko bazajya bajya kuzigura bavuye ku murimo”.

Ati “Ntawe tubujije gukora ahubwo tubyukire ku murimo tuwukunde tunawuhe umwanya, utubari ntabwo twabujijwe gukora ahubwo ba nyiratwo badufashe natwe tubashe gukurikirana imibereho myiza y’abaturage”.

Avuga ko abantu badakwiye gufata ko hari imirimo yakumiriwe gukorwa kandi yemewe, ahubwo bamenye ko ari ugushaka uko iyo mirimo yagira akamaro kurushaho, ababyeyi bakabyumva kuko wasangaga hari n’abana batangiye kujya babyukira mu tubari.

Nta masaha yo gufungura akabari yamanikwa

Meya Kayitare avuga ko mu Rwanda icyitwa amasaha y’akazi azwi kandi ko umurimo ari uwa kare, abantu bakwiye kubyuka bajya ku kazi, bityo ko abafite utubari badakwiriye kubona nk’ikibazo gukumira ko abantu babyukira mu tubari.

Agira ati “Akabari umuntu akajyanamo amafaranga nta kintu akuramo, abanyakabari bakeneye abantu mu gitondo kandi natwe tubakeneye muri ayo masaha ko bajya gukora ngo batagira ibibazo bishingiye ku kudakora, kandi umusaruro ujyanwa muri ako kabari ni wo uba wavuye mu murimo”.

Yungamo ko utubari dukora kugeza saa saba na saa munani z’ijoro, kandi indi mirimo iba itagikorwa, bityo ko abagana akabari bakwiye kubanza kujya ku murimo, bakajya kunywa bakoze kuko amasaha aba agihari.

Agira ati “Abakora utubari na bo ni Abanyarwanda, icyo tubasaba ni uko bemera tukajyana muri ubu bukangurambaga, kuko utaje kubagurira inzoga ari ku murimo azajya akajyamo avuye gukora, bizaha n’amahirwe abakora utubari kubona abakiriya beza bakoze bafite ibyo bajyanamo”.

Ku kijyanye no kuba hari abacuruza utubari bavuga ko batigeze bamenyeshwa amasaha yo gufungura, Kayitare avuga ko ubukangurambaga bukorwa budakwiye guhuruza abantu mu nama ahubwo bagenda babiganira, kandi bigamijwe gukumira ko umwanya munini umuntu awumara mu kabari.

Agira ati “Ntabwo ari ngombwa ko ibyo bintu byandikwa kuko ikiri ngombwa tugomba kugikora, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage”.

Hirya no hino mu Gihugu hamaze iminsi humvikana abantu binubira ko bafatwa bagafungwa cyangwa bagacibwa amande, kubera gucuruza inzoga mu masaha y’akazi, ariko bakavuga ko nta mabwiriza runaka bigeze bamenyeshwa.

Abantu kandi bavugaga ko mu gihe utubari dufunguye mu masaha ya nyuma ya saa sita, bizahombya abakora ako kazi kubera ko abandi bantu bose bakora guhera mu gitondo, kandi ko mu mabwiriza yo gucuruza utubari ntaho byanditse ko bafungura mu masaha runaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), gitangaza ko nta mabwiriza yigeze atangwa ngo utubari dufungure ku masaha runaka, ahubwo ko tutagomba kurenza saa saba mu mibyizi na saa munani muri weekend dukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka