Muhanga: Polisi irasaba buri muturage kumva ko agomba gutanga amakuru

Polisi y’igihugu irasaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta gushishikariza abaturage gutanga makuru ku gihe kugira ngo Plisi ijye ibona uko ikumira ibyaha bitaraba.

Ibi polisi ikaba ibisaba mu rwego rw’uko ibyaha biba byinshi biterwa n’uko abaturage batitabira gutanga amakuru ku gihe.

Ibi polisi y’igihugu yabisabye, kuri icyi cyumweru tariki 17/02/2013, ubwo hasozwaga icyumweru cya community policing, igikorwa cyabereye mu karere ka muhanga.

Bamwe mu bayobozi bavuga ko bagiye gukomeza gusobanurira abaturage ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe ndetse hakanatangwa terefone itishyuzwa ku bakuru b’imidugudu kugira ngo bajye bazifashisha mu kwihutisha gutanga amakuru.

Mu rwego rwo kurushaho kugabanya ibyaha bitandukanye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya community policing (ubufatanye bwa polisi n’abaturage) kugira ngo hakumirwe ibyaha.

Umuyobozi wa community policing ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.
Umuyobozi wa community policing ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu intara y’amajyepfo, supt. Hubert Gashagaza, yabisobanuye ngo ubu bufatanye ntiburagera ku rugero rushimishije kuko abaturage bagihishira bagenzi babo bakora amakosa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko batangiye gufasha abaturage gutanga amakuru hashyirwaho imirongo ya terefone itishyuzwa kugira ngo amakuru arusheho gutangirwa ku gihe.

Ikindi ngo ni uko n’abayobozi b’imidugudu bagiye guhabwa izo telefone zitishyurwa.

Umuyobozi w'umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, wari uhagarariye umuyobozi w'akarere ka Muhanga.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Muhanga.

Mu turere 8 tugize intara y’amajyepho, uturere tune ni two tuza ku isonga mu kugira ibyaha byinshi aritwo Muhanga , Huye, Nyamagabe na Ruhango.

Muri uyu mwaka wa 2013 bimwe mu byaha bikomeye byatangiye kugaragara ni abagabo batatu bishe abagore babo mu ntara y’amajyepfo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka