Muhanga: Nta rwitwazo rwo guteshuka ku nshingano kubera amikoro-Gov.Munyatwali

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwali Alphonse aratangaza ko imikorere mibi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze idaterwa n’amikoro makeya, n’ubwo hari abayagira urwitwazo bagatanga serivisi mbi ku bo bashinzwe kuyobora.

Ubwo yagezaga ijambo ku Ntore zo ku Mukondo zari zishoje itorero ry’iminsi itatu mu Karere ka Nyanza ku wa 12 Gashyantare 2015, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yagarutse ku mihigo yazo aho zagaragaje ko zigiye guca ukubiri no kwitwaza amikoro makeya bagatanga serivisi zitanoze.

Abayobozi barasabwa gufatanya kugira ngo bahuze imbaraga zo kubaka igihugu aho kwitakana abaturage.
Abayobozi barasabwa gufatanya kugira ngo bahuze imbaraga zo kubaka igihugu aho kwitakana abaturage.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo avugako abayobozi babi ari bo babyigira kandi bikabangamira imiyoborere myiza kuko ngo n’ubwo amikoro y’igihugu atari menshi, bitavuze ko igihugu kitakwiyubaka hagendewe ku bushobozi buhari.

Asaba abayobozi kureba neza no gusesengura ibikenewe kurusha ibindi kandi bigakorwa hakurikijwe inyungu rusange kuko ngo n’amikoro ahari atabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Ahereye ku rugero rw’abantu barwaye amavunja n’izindi ndwara ziterwa n’umwanada, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo agaragaza ko biterwa n’abayobozi babi baba bategereye umuturage ngo bamuganirize ndetse banamukangurire kugira isuku.

Guverineri Munyatwari avuga ko amikoro makeya ari urwitwazo ku bayobozi badashaka kuzuza inshingano.
Guverineri Munyatwari avuga ko amikoro makeya ari urwitwazo ku bayobozi badashaka kuzuza inshingano.

Guverineri Munyantwali avugako abitwaza ikibazo cy’amikoro bakadindiza gahunda za Leta cyangwa bagatanga serivisi mbi ku baturage, babiterwa n’ubunebwe bisanganiwe cyangwa icyo umuntu yakwita gukorera ku jisho.

Akomeza avuga ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo nta mikoro menshi yasabwe ngo bihagarare usibye ubushake no guharanira inyungu rusange, akaba asanga nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ikibazo cy’abakora nabi kidaturuka ku mikoro makeya ahubwo ari ukudaha agaciro ibyo bakora.

Munyatwali agira ati, “Muhere uko u Rwanda rwiyubatse guhera ku bakurambere, nta bacanshuro rwakoreshaga ngo rwaguke! Kubohora u Rwanda byo ugiye kubigereranya n’imbaraga z’ababohoraga n’igisirikare cy’umwuga, n’ibihugu byatabaye, byo byakabaye byarashobotse? Icyo nshaka kugarukaho ni uko Umutima w’abakora akazi, imbaraga zose dufite, ubushobozi bwose dufite, ubumenyi bwose dufite, tubushyira ku nshingano dufite uyu munsi byanze bikunze, ibisubizo biraboneka”.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge barasabwa gufasha ab'utugari kuko ari ho imbaraga z'igihugu zitangirira.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge barasabwa gufasha ab’utugari kuko ari ho imbaraga z’igihugu zitangirira.

Hashize iminsi mike Abadepite n’Abasenateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuye uturere twose tw’igihugu mu gusuzuma no kuganira ku ishyirwa mu biukorwa rya gahunda za Leta ndetse n’icyo zimarira abaturage.

Mu Karere ka Muhanga bakaba baranenze uburyo abayobozi batanga serivisi, mu kutanoza gahunda z’abahabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka, kimwe n’ikibazo cy’isuku cyagaragaye hirya no hino mu mirenge igize aka karere ndetse hakaba hari n’aho byagaragaye ko barwaye amavunja.

Intore zo ku Mukondo ziyemeje ko zigiye kwikubita agashyi maze zihigira imbere y’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ko zigiye guca ukubiri no kwitwaza amikoro makeya zigatanga serivisi mbi, kandi ko zigiye kurushaho kwegera no kumva ibibazo by’abanyarwanda bigashakirwa umuti.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MURAVUGA UMWANDA MU KARERE KA MUHANGA NTABYO MUZI MUZAGERE MU MUHANDA UJYA MU ISOKO RYA MUHANGA IMVURA YAGUYE NIBWO MUZABONA IRYO MUBARA MBESE MAJOR AYA MARGORE MWUBATSE N,AYIKI KO KUYAZIBURA BYABANANIYE?

SAFARI JDE DIEU yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Muhanga imeze nkitagira abayobozi izikuntu yamihanda yamabuye imvura ubu irikuyisenyura uhageze imvura irikugwa wagirango ni nyabarongo yayobye niba arabayobozi nasaba kwegura nabamuhanga

kiko zuma yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

ntabwo igihugu cyacu gukennye kugezaho aabayobozi batatira inshingano zabo maze ibintu bikadogera, izi nama bagiriwe na governor bazigendereho maze twubake igihugu buri wese adasigana

gatozi yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka