Muhanga: Inzego z’ibanze zirasabwa gukuraho umupaka uzitandukanya n’abaturage

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko barasaba abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu mu Karere ka Muhanga kwiminjiramo agafu bagasanga abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe, kuko ngo iyo umuturage atibona mu muyobozi gahunda za Leta zihadindirira.

Ibi Abadepite babitangaje nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 10 bagiriye muri aka Karere aho byagaragaye ko hari bimwe mu bibazo byagombye kuba byarakemutse ariko ugasanga byarakererejwe no kutabyitaho.

Ingero zitangwa ni ukuba hari imiryango 10 yasinyiye ingurane yabaruriwe kuva ku itariki ya 15/10/2013 bakaba batarishyurwa bikabakenesha, dore ko babujijwe guhinga imyaka itinda mu mirima yabo, bakabuzwa gusana amazu yabo n’ubuyobozi kandi basenyerwa amazu yabo n’amazi aturuka ahubakwa ibitaro.

L-R: Depite Mukanyabyenda, Minisitiri w'Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, na Senateri Mukasine bagira inama abayobozi ngo barusheho kunoza serivisi baha abaturage.
L-R: Depite Mukanyabyenda, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, na Senateri Mukasine bagira inama abayobozi ngo barusheho kunoza serivisi baha abaturage.

Aba badepite bavuga ko hari n’ibibazo by’abantu ku giti cyabo bishingiye ku karengane birimo ibijyanye n’inyubako ya Ndamage Sylvin iherutse gusenywa kandi yarahawe ibyangombwa bimwemerera kubaka, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Nyamabuye batarabona amazi kandi inkunga yo kuyabagezaho yaratanzwe, ndetse n’ibindi birimo imikorere idahwitse mu bijyanye no gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, VUP, n’inkunga y’ingoboka.

Abadepite bavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze gushyira mu majwi imyumvire y’abaturage ikiri mikeya nk’imbogamizi kuri gahunda za Leta, mu gihe nyamara ngo ikibazo ari bamwe mu bayobozi bategera abaturage ngo baganire uko iyi myumvire yakosoka, nk’uko Depite Emmanuelie Mukanyabyenda abivuga ashingiye ku bushishozi yakuye muri uru ruzinduko rw’iminsi 10 mu Mirenge umunani yabashije kugeramo.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge y'Akarere ka Muhanga bagaragarijwe ahagomba gushyirwa imbaraga.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Muhanga bagaragarijwe ahagomba gushyirwa imbaraga.

Depite Mukanyabenda, agira ati “twasuye abaturage barishima barisanzura batubwira ibintu byose ntacyo basize, bakibaza ukuntu abadepite bava i Kigali bakegera abaturage mu gihe abakuru b’imidugudu batabonera ku gihe”.

Kutegera aba baturage ngo bituma ibyari biteganyijwe gukorwa ku bufatanye bwabo n’ubuyobozi bizamo agatotsi n’ibikozwe ntibibungwabungwe kubera kutisanzuranaho, mu gihe abaturage bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kwikosora bukubahiriza ibisabwa kandi bugashishoza mu guha serivisi abaturage kimwe no kwihutisha ibibagenerwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka