Muhanga: Abantu 7 bari baguweho n’ikirombe bavuyemo ari bazima

Abantu barindwi bakorera isosiyeti icukura amabuye y’agaciro yitwa RUDNIKI, bari barengeweho n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro ya Coltan mu murenge wa Nyarusange, bamaze gukurwamo n’igikorwa cy’umuganda ku bufatanye bwa polisi y’igihugu ndetse n’ingabo.

Aba bantu barindwi baguweho n’ikirombe kubera imvura nyinshi. Bane muri bo bakuwemo uwo munsi abandi batatu bakuwemo ku munsi ukuriiyeho ku isaha ya saa munani n’iminota 20.

Aba bagabo bose bakaba bavuyemo nta numwe wagize ikibazo cy’ubuzima ngo ajyanwe kwa Muganga.
Ba nyiri ukurokorwa batangaza ko ubwo bariho bacukura nk’ibisanzwe amabuye y’agaciro, babonye ikirombe kibaguyeho ariko nticyagira icyo kibatwara kuko umwobo bacukuragamo ari munini cyane ku buryo bitembereragamo bategereje ko babarokora.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’uyu murenge wa Nyarusange, Madamu Beatrice Uwamariya aganira na Kigali today yemeje ko nta kibazo abaturage be bagize, ati: “nta kibazo na gito bagize ndetse nta n’ihungabana, bahise bitahira”.
Akomeza atangaza ko iyo aba bantu barenzaho isaha batararokorwa bari guhita bagira ibibazo byabakururira n’urupfu.

Uwamariya avuga ko izi mpanuka zari zikunze kubaho ariko akenshi ngo bituruka ku burangare bw’abacukura.

Agira ati: “twababujije gucukura mu gihe kibi cy’imvura ariko ntibashobora kumva kubera amafaranga, hari n’isosiyeti icukura amabuye y’agaciro duherutse gufunga kuko yakoraga mu buryo bushobora guteza impanuka nk’izi”.
Avuga kandi ko kugirango hirindwe impanuka nk’izi, hashyizweho ingamba zo kujya bacukura ku buryo bwemewe, kandi burinda abacukura impanuka zakwangiza ubuzima bwabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka