Mu Rwanda hagiye kujyaho itegeko rigenga umuryango n’imirire myiza

Itegeko rigenga umuryango n’imirire, rigiye kujyaho mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu, aho rwihaye intego yo kugera munzi ya 19 % muri 2024, nyamara umwaka wa 2023 ukaba wararangiye rugeze ku gipimo cya 25%.

itegeko ry'umuryango n'imirire myiza rizafasha abana kugira imikurire myiza
itegeko ry’umuryango n’imirire myiza rizafasha abana kugira imikurire myiza

Mu igenzura ryakozwe muri Kamena 2023 mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ryagaragaje ko igwingira mu bana bafite amezi atandatu kugera ku bafite amezi 23, riri ku gipimo cya 25.2%, rigaragaza ko abana bafite amezi atandatu kugera ku munani igwingira riri ku kigero cya 12%, mu gihe abana bafite amezi 12 kugera kuri 17, riri ku kigero cya 28.3%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abana bagihura n’igwingira uboneka mu bafite amezi 18 kugera ku mezi 23, aho bagera kuri 36.3%.

U Rwanda rugaragaza ko hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu, abakomeje guhura n’igwingira ari abahungu bari kuri 29.6% mu gihe abakobwa bari kuri 20.8%.

Intara y’Iburengerazuba ikize ku biribwa, ni yo ikomeje kuza imbere mu kugira umubare w’abana bafite igwingira ku kigero cya 28.3%, Amajyaruguru 28.1%, Iburasirazuba 24.7%, Amajyepfo 22.3%, naho Umujyi wa Kigali ugeze kuri 20.9%.

Akarere ka Rutsiro gafite abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira, aho kiri kuri 35.1% naho Akarere ka Nyarugenge akaba ari ko gafite abana bakeya bafite ikibazo cy’igwingira ku ijanisha rya 11.8%.

Mu turere tw’icyaro, Kirehe ni ko gafite abana bakeya bafite igwingira ku kigero cya 14.6% na Huye ifite 16.8%.

U Rwanda rufite intego ko umwaka wa 2024 rugomba kuba rwagabanyije igwingira kugera kuri 19%, ndetse mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024, yagaragaje ko hagiye kujyaho itegeko rigenga umuryango n’imirire myiza, ikazaba imwe mu nzira ikumira imirire mibi mu bana n’igwingira.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, kigaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abana 739,527 bahawe ifu ya Shisha Kibondo, mu gihe ababyeyi bayihawe bari 480,560.

Leta yashyizeho gahunda zihutisha kurwanya imirire mibi mu bana, hakoreshejwe Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite n’abonsa, amata ahabwa abana bari mu mirire mibi, gahunda zijyanye n’isuku n’isukura, ifishi yo gukurikirana imikurire y’umwana no gukangurira ababyeyi kugira akarima k’igikoni.

Ibi bikaba biterwa n’uko ababyeyi benshi badasobanukiwe indyo yuzuye n’uko itegurwa, nk’aho mu Karere ka Rubavu keza imyaka myinshi irwanya imirire mibi ijyanwa ku isoko, imiryango igakomeza kugira abana bafite imirire mibi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ritangaza ko imirire myiza ari ishingiro ryo kubaho k’umwana, ubuzima ndetse no gukura cyane cyane mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Uyu muryango ushimira u Rwanda intambwe igaragara rwateye mu kurwanya imirire mibi, kuko hagati y’umwaka wa 2010 na 2015, ibigero by’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5 byavuye kuri 44% bigera kuri 38%.

Uturere turakora ibishoboka ngo dushobore kugera ku gipimo cya 19%, Akarere ka Rubavu gakoresheje abafatanyabikorwa kashoboye kugera kuri 20.6 %, umubare utanga icyizere ko 2024 izarangira barageze ku ntego yatanzwe.

Uko igwingira ryari rihagaze mu turere mu 2023
Uko igwingira ryari rihagaze mu turere mu 2023

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye Kigali Today ko abafatanyabikorwa barimo gufasha Akarere kwigisha abaturage kongera umusaruro, ariko bakibuka no gutegura indyo nziza kuko hari abahinga bakishimira kugurisha ntibazigamire imiryango yabo.

Innocente Turinimigisha ukorera umuryango Sight and Life ukorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko imwe mu nzira bashoboye gukoresha mu gufasha abatuye ako karere, ari ukwegera abaturage bakarebera hamwe ibibazo biri mu rugendo rw’ubuhinzi n’ubworozi, gutegura umurima, kubona imbuto n’inyongeramusaruro no kugeza umusaruro ku isoko.

Turinimigisha avuga ko uretse kuba ibi bikorwa bituma umusaruro uboneka ari mwinshi, ngo baganira n’uburyo bwo kuwucunga, no kuwugeza ku isoko ariko bakigisha n’ababyeyi gutegura indyo yuzuye ituma abagize umuryango bagira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka