Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo gitangirwamo amasomo ku butumwa bw’Amahoro

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), bahuriye mu nama igamije gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa kizajya gitangirwamo amasomo yakuwe mu butumwa bw’amahoro mpuzamahanga, mu bihugu bitandukanye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

Iyi nama yabereye i Kigali ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, iyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Mubarakh Muganga yagaragarije abitabiriye iyo nama, ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuva mu 2004, ariko kuba nta rubuga rwo guhanahana ubunararibonye, ari imbogamizi kubera ko hari amasomo menshi rwize rukwiye gusangiza ibindi bihugu.

Ati “Mu bikorwa byo kubungabunga amahoro habera ibintu byinshi mu rwego rw’umutekano, imbogamizi ku bikorwa by’ubutabazi n’amakuru ajyanye na politiki, amakuru atariyo cyangwa abeshya ndetse n’amagambo ahembera urwango, byarushijeho kugira ingaruka mu kurengera abaturage, ituze n’umutekano by’abarinzi b’amahoro bacu.”

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

Gen Mubarakh yagaragaje ko uretse kuba habaho uburyo bwo gusangira amasomo, ibikorwa ndetse no kugerageza ibikorwa bishya, iki kigo kizaba ari inyongera mu gutanga amahugurwa mu gihe cyahabwa ibikoresho bihagije.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bugaragaza ko Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, ari ingenzi ku mahoro hirya no hino ku Isi, ndetse bwavuye no mu buryo gakondo bwakorwagamo aho ibihugu bifatanyiriza hamwe ku bibazo bibangamiye umutekano w’abaturage.

U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku Isi, ndetse kugeza ubu ruri ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abari muri ubu butumwa benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka