Mu Rwanda bifatanije n’ibindi bihugu ku isi mu kunamira Mandela

U Rwanda rwifatanije na Afurika y’Epfo kimwe n’ibindi bihugu ku isi, mu guha icyubahiro Nelson Mandela akaba ari muri urwo rwego ku biro by’ubuyobozi butandukanye n’ahandi hari ibendera ry’igihugu n’andi, usanga yururukijwe agezwa hagati.

Nelson Mandela wabaye perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo yatabarutse tariki 5/12/2013 ku myaka 95. Kuri uyu wa 10/12/2013, Muri Afurika y’Epfo habereye umuhango wo kumusezeraho; uwo muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse impande zose z’isi barimo abaperezida 100.

Mu Rwanda amabendera yururukijwe agezwa hagati mu rwego rwo kunamira Mandela.
Mu Rwanda amabendera yururukijwe agezwa hagati mu rwego rwo kunamira Mandela.

Uyu muhango urabera kuri sitade yitwa “soccer city” yakiniweho igikombe cy’isi giheruka cyabereye muri Afurika y’Epfo akaba ari naho Nelson mandela yagaragaye mu ruhame bwa nyuma.

Biteganyijwe ko Mandela wafunzwe imyaka 27 azira kurwanya politiki ishingiye ku ivangura ry’uruhu yiswe “Apartheid” azashyingurwa tariki 15/12/2013.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka