Mount Kigali University yahaye Imbuto Foundation Miliyoni 45.5 Frw zo kwishyurira abanyeshuri batishoboye

Umuryango Imbuto Foundation umenyerewe cyane mu bikorwa bifasha Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye mu iterambere, ariko by’umwihariko urubyiruko, wakiriye Miliyoni zirenga 45.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha abanyeshuri 128 kwiga neza.

Kaminuza ya Mount Kigali (yahoze yitwa Mount Kenya) yahaye Imbuto Foundation Sheki ya 45,500,000 Frw
Kaminuza ya Mount Kigali (yahoze yitwa Mount Kenya) yahaye Imbuto Foundation Sheki ya 45,500,000 Frw

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kigali bwashyikirije ubuyobozi bwa Imbuto Foundation sheki y’ayo mafaranga kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, binyuze mu mushinga bafatanyamo wo gufasha mu myigire y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batsinze neza baturuka mu miryango itishoboye.

Umuyobozi Mukuru akaba n'uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya

Ni amafaranga azafasha muri gahunda ya Imbuto Foundation yiswe Imbuto zitoshye (Edified Generation) igamije gufasha no guha amahirwe yo kwiga neza abanyeshuri b’Abanyarwanda by’umwihariko abakobwa, bakazatanga umusaruro ku miryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, avuga ko guha abanyeshuri amahirwe yo kwiga neza ari intangiriro nziza y’iterambere.

Vugayabagabo Jackson avuga ko nka Imbuto Foundation bemera ko guha amahirwe yo kwiga abanyeshuri ari intangiriro y'iterambere
Vugayabagabo Jackson avuga ko nka Imbuto Foundation bemera ko guha amahirwe yo kwiga abanyeshuri ari intangiriro y’iterambere

Ati “Nka Imbuto Foundation twizera ko iyo wigishije Umunyarwanda, uba utanze amahirwe y’iterambere rirambye ry’Igihugu n’umugabane muri rusange.”

Gahunda ya Imbuto Zitoshye yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, naho ubufatanye na Mount Kigali University butangira muri 2018, icyo gihe yari itarahindurirwa izina yitwa Mount Kenya University, bakaba bagirana amasezerano y’imyaka itanu, buri mwaka bakagira umusanzu biyemeza gutanga.

Ni ubufatanye impande zombi zivuga ko bwatanze umusaruro ufatika, kubera ko uretse kuba kuva icyo gihe kugeza muri uyu mwaka, umubare w’abanyeshuri bungukiye muri ubwo bufatanye umaze kuba 215, ariko ngo n’amafaranga atangwa n’iyo Kaminuza yariyongereye, kubera ko yavuye kuri Miliyoni zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda yatangwaga icyo gihe, akaba ageze kuri 45,500,000.

Umuyobozi wungirije wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia Gathiru, avuga ko kimwe mu byatumye bahitamo gukorana na Imbuto Foundation, ari indangagaciro n’ubunyangamugayo biranga uwo muryango.

Umuyobozi wungirije wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, avuga ko bahisemo gukorana na Imbuto Foundation kubera ko uwo muryango ugaragaza ubunyangamugayo mu bikorwa byawo
Umuyobozi wungirije wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, avuga ko bahisemo gukorana na Imbuto Foundation kubera ko uwo muryango ugaragaza ubunyangamugayo mu bikorwa byawo

Ati “Hari abantu benshi bagenda bavuga ko bakeneye ubufasha, ariko abenshi muri bo ntabwo ari abizerwa, ntabwo ari abanyakuri, ariko Imbuto ni abizerwa bashobora guhabwa amafaranga kandi bakayakoresha icyo bavuze ko bayashakira. Urabona, iyo uvuze uti ibi ni byo nzakora, warangiza ukabikora ku kigero cyo hejuru, na wa muntu mufatanya akomeza kugendana nawe, ni yo mpamvu twahisemo Imbuto mu bandi benshi.”

Prof. Simon N. Gicharu asinya kuri sheki ari kumwe n'umuyobozi w'agateganya wa Imbuto Foundation Vugayabagabo Jackson
Prof. Simon N. Gicharu asinya kuri sheki ari kumwe n’umuyobozi w’agateganya wa Imbuto Foundation Vugayabagabo Jackson

Uretse amafaranga yashyikirijwe Imbuto Foundation, Mount Kigali University yatangije ku mugaragaro ivuriro rizajya ryita ku barwayi batandukanye, rikazanafasha abiga ibijyanye n’ubuvuzi kurushaho kwimenyereza umwuga wabo.

Habayeho n'umuhango wo gutaha ku mugaragaro ivuriro rya Kaminuza ya Mount Kigali rizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga
Habayeho n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro ivuriro rya Kaminuza ya Mount Kigali rizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, avuga ko kugira umufatanyabikorwa nka Mount Kigali University ari iby’agaciro, kubera ko bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha abatuye muri ako Karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi n'Uwashinze Kaminuza ya Mount Kenya ni bo bafunguye ivuriro ku mugaragaro
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi n’Uwashinze Kaminuza ya Mount Kenya ni bo bafunguye ivuriro ku mugaragaro

Ati “Ubufatanye dufitanye n’iyi Kaminuza buradufasha cyane, kubera ko iyo urebye nk’iri vuriro dufunguye, ubundi Ikigo nderabuzima cya Gatenga ntabwo cyegereye hano nubwo hari andi mavuriro yigenga, ariko ubu hari ikindi kiyongereyeho, yaba ibitaro bya Kaminuza biba bifatanyiriza hamwe kuvura no kwigisha, biradufasha cyane, ariko n’ubusanzwe ni abafatanyabikorwa beza kuko dufatanya muri byinshi.”

Mu gihe cy’imyaka irenga 20 imaze itangiye, gahunda ya Imbuto Zitoshye imaze gufasha abanyeshuri 10,641 kwiga neza mu mashuri yisumbuye.

Harimo ibikoresho byifashishwa mu kuvura no gusuzuma abarwayi bizafasha abanyeshuri kwihugura neza mu mwuga
Harimo ibikoresho byifashishwa mu kuvura no gusuzuma abarwayi bizafasha abanyeshuri kwihugura neza mu mwuga
Bimwe mu bikoresho byifashishwa kwa muganga birimo ibitanda biri muri iri vuriro
Bimwe mu bikoresho byifashishwa kwa muganga birimo ibitanda biri muri iri vuriro
Ni ivuriro rizafasha abaturage barituriye bagorwaga no kujya ku kigo Nderabuzima cya Gatenga
Ni ivuriro rizafasha abaturage barituriye bagorwaga no kujya ku kigo Nderabuzima cya Gatenga
Ubuyobozi bwa Mount Kigali University bwahise bunatanga imbangukiragutabara izafasha iryo vuriro
Ubuyobozi bwa Mount Kigali University bwahise bunatanga imbangukiragutabara izafasha iryo vuriro
Iyi mbangukiragutabara yujuje ibisabwa kubera ko umuntu ashobora kuboneramo ubuvuzi bw'ibanze igihe ataragezwa kwa muganga
Iyi mbangukiragutabara yujuje ibisabwa kubera ko umuntu ashobora kuboneramo ubuvuzi bw’ibanze igihe ataragezwa kwa muganga

Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka