Miss Jolly yishyuriye abatishoboye 1000 Mituweli

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Umutesi Jolly yishyuriye abatishoboye 1000 bo mu Karere ka Karongi ubwisungane mu kwivuza.

Miss Jolly yashyikirije sheki ya miliyoni 3Frw Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic, ari nako ya yahataniye iri Kamba aturutsemo.

Miss Jolly yavuze ko uuzima bwiza aribwo bwa mbere kugira ngo abantu bagere ku iterambere.
Miss Jolly yavuze ko uuzima bwiza aribwo bwa mbere kugira ngo abantu bagere ku iterambere.

Miss Jolly yavuze ko yatekereje ku gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kuko ari ryo shingiro ry’ubuzima, kandi akaba yaratekereje Karongi nk’uwatowe ahagarariye Intara y’Iurengerazuba.

Ati “Nk’uko tubizi twese, turabizi ko ubuzima ubwo ari bwo bwose, butangirana n’imibereho myiza iyo utayifite ntacyo wageraho,ni muri urwo rwego nahisemo Mituweli kugira ngo abaturage babe bagera ku iterambere.”

Miss Jolly ahereza Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Karongi Sheke y'amafaranga miliyoni eshatu.
Miss Jolly ahereza Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi Sheke y’amafaranga miliyoni eshatu.

Rwagasana Ernest, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Banki ya COGEBANK yateye inkunga iki gikorwa, avuga ko nta cyababuza gushyigikira Umunyarwandakazi n’urubyiruko, nyuma yo kubisabwa na Miss Rwanda 2016.

Mutangana Frederic, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yavuze ko kugeza ubu Akarere kari kuri 80% mu gutanga mituweli, abaturage 1000 biyongeyeho ari bantu benshi mu Karere.

Ni umuhango waranzwe n'imbyno ndetse n'indirimbo kimwe n'ibyishimo ku bawitabiriye.
Ni umuhango waranzwe n’imbyno ndetse n’indirimbo kimwe n’ibyishimo ku bawitabiriye.

Uretse igikorwa cyo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, mu Ntara y’Iburengerazuba, Miss Jolly akaba afite gahunda zitandukanye zirimo guteza imbere amagare, n’ubukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

well done! gusa miss uhindure style zawe zo kwambara! reba nkiyo plante vraiment! wifitemo ubuturage kabsa

coco yanditse ku itariki ya: 13-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka