Minisitiri yasabye akarere ka Gicumbi kujya gahiga imihigo bazahigura

Nyuma yo kumurikirwa imihigo itaragezweho mu karere ka Gicumbi, minisitiri w’ubuzima, Bingwaho Agnes, yasabye abayobozi b’ako karere guhiga ibyo babasha guhigura.

Mu ruzinduko ejo yagiriye mu karere ka Gicumbi, minisitiri Binagwaho yasuye imihigo y’akarere ndetse anasobanurirwa inzitizi zituma imihigo itagerwaho uko bikwiye.

Mu ijambo rye, minisiti Binagwaho yihangangirije abayobozi kujya bahiga ibyo bashoboye. Yagize ati “ guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga. Nabonye muhiga ibintu bitajyanye n’ingengo y’imari mufite kandi ntabwo muba mwaziteguye [ingengo z’imari] neza ngo muzigeze aho zigomba kujya kugihe cyagenwe.”

Yabasabye kongera imbaraga kugirango imihigo yose bazayihigure nk’uko bayihize kuko yizeye ko mu mihigo 53 y’akarere itanu isigaye bagomba gukora ibishoboka byose igashyirwa mu bikorwa.

Umukozi ukurikirana imihigo mu karere ka Gicumbi, Habiyakare Appolinaire, yavuze ko imihigo itanu itaragerwaho ijana ku ijana kubera ibibazo bitandukanye.

Habiyakare yatanze urugero rw’isoko rigomba kubakwa mu karere ka Gicumbi ariko rikaba ritaratangira kubera ko amasezerano hagati y’akarere na barwiyemezamirirmo yatinze gushyirwaho. Akarere ka Gicumbi kahize ko uyu mwaka kazubaka isoko rya kijyambere rimeze nk’iryo mu mujyi wa Huye na Rusizi.

Umuhigo wo kubungabunga ubutaka hakorwa amaterasi y’indinganire nawo ntabwo wagezweho neza kuko amaterasi yakozwe mu mirenge ibiri gusa indi mirenge itandatu ikaba itaragaragaje ibyo yakoze.

Guhinga kawa hahujwe ubutaka nabyo ntibyagezweho kuko muri hegitare 210 haracyabura izigera kuri 50 zitarakorwa ngo bagere kuri uwo muhigo.

Habuze kandi ikibanza cyo kubakamo amakusanyirizo y’amata mu murenge wa Ngondore na Manyagiro ariko hubatswe abiri gusa nayo ntaruzura neza.

Kubaka ikigo cyo kwakira ibicuruzwa ku mupaka wa Gatuna ntibiragerwaho kuko ingengo y’imari ikiri ntoya.

Umuhigo wo kubaka urwibutso mu murenge wa Rutare wo ntibizeyeko bazawuhigura kubera ikibazo cy’amafaranga badafite.

Buri mukozi wese urebana n’iyi mihigo y’akarere itaragezweho yemereye minisitiri ko bagiye gushyira mu bikorwa ku buryo bizarangirana n’ukwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha.

Akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa 24 mu rwego rw’igihugu mu kwesa imihigo muri uyu mwaka. Icyifuzo cyabo ni ukuza kumwanya wa mbere nibaramuka bashyize mu bikorwa ibyo bahize.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka