Minisitiri Utumatwishima yasobanuye uko u Rwanda rwaba igihangange nka Amerika

Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima aratangaza ko uko u Rwanda ruhagaze kuva mu myaka 30 ishize rubohowe, bitanga icyizere cy’uko ruzaba igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Yabitangarije mu kiganiro kivuga u Rwanda mu myaka 30 ishize, ikiganiro yatangiye muri Rwanda Day, iri kubera muri Washington DC muri (USA), aho yagaragaje ko u Rwanda rumaze 1/18 cy’imyaka Amerika imaze yiyubaka, bityo ko narwo ruzaba igihanganye Abanyarwanda nibakomeza kubaha izina rya Nyakubahwa Parezida Kagame bakaryubakiraho mu iterambere.

Avuga ko n’ubwo ari ubwa mbere yitabiriye Rwanda Day, yigeze kuhagera mu 2016 arimo gukora ubushakashatsi, mu masomo y’ubuganga asoza igitabo cye akagira amahirwe yo kuhakura impanuro zagirira n’Abanyarwanda akamaro.

Avuga ko umunyarwanda ugeze mu gihugu nka Amerika, akwiye kwiga buri kimwe abonayo, kuva ku kibuga cy’indege kugera mu byo agiyemo kuko byose ari bishya kandi bifite icyo bimaze ku Munyarwanda.

Avuga ko akigerayo yasanze ari Amerika Igihugu gitangaje mu iterambere bituma atangira kubaza umuwamukurikiranaga mu masomo, uko Amerika yageze kuri ibyo byose, dore ko ari Igihugu kimaze imyaka igera kuri 246 kihagazeho muri byose ku isonga umutekano.

Agira ati, “Ntekereza ko natwe nitumara imyaka 246, tuzaba tumaze kuba ubukombe, nongeye kubaza ushinzwe kunkurikirana mu masomo uko Amerika yageze kuri ibyo byose anyiyama kubaza iby’amateka muri Laboratwari yasiyanse (Medical LAB)”.

Asaba Abanyarwanda bari muri Amerika n’abitabiriye Rwanda Day kuri iyi nshuro, gusura inzu ndangamurage zigera kuri 15 ziri muri Amerika kuko zibitse amazina akomeye y’abaharaniye ko itera imbere rigerwaho, kugira ngo bigire kuri ayo mazina uko nabo bazubaka amazina yabo agateza imbere Igihugu cy’u Rwanda.

Atanga urugero mu nzura y’urwibutso ya Abraham Linkorn Memorial, Washington monument, n’ibindi kuko biri mu bihora byibutsa Abanyamerika ko bakwiye gukora cyane, bakubaka amazina atuma yihagararaho ikaba igihangange ku Isi kandi ko no mu Rwanda bishoboka.

Agira ati, “Nakomeje mbaza unkurikirana mu masomo uko Amerika yabigezeho, ansubiza ko nasura inzu ndangamateka y’ibihangange muri Amerika, maze ansubiza ko ayo mazina akomeye ariyo yagize Amerika iyo ari yo uyu munsi, kandi ko ayo mazina ari ingenzi cyane kandi n’u Rwanda rufite umuntu ufite izina ritanga icyizere Paul Kagame”.

Yongeraho ati, “Yamwbiye ko mu Rwanda dufite izina rimaze imyaka 30 kandi ko iryo zina rizadufasha kubaka buri kimwe cyose dukeneye kubaka, yemwe no kubaka urubyiruko rwiza rw’ejo hazaza, kandi ko mu bihugu byinshi byateye imbere hariyo amazina akomeye nka Charles de Gaule mu Bufaransa, no mu Rwanda tukaba dufite izina rikomeye”.

Ku kijyanye no kuba muri Amerika hubatse ibintu bikomeye birimo amasoko akomeye, Utumatwishima avuga ko yabwiwe ko byatewe no kuba abikorera bigira kuri bagenzi babo bakagira ibyo bongera ku byo bakora bikagira agaciro gakomeye.

Yongeraho ko kwitangira Igihugu no kugikunda ari indi turufu ikomeye Amerika igenderaho, kuko yubatse igisirikare n’inzego z’umutekano bikomeye ku buryo kimaze iyo myaka yose, nta kibazo cy’umutekano muke gifite.

Gusa kugera kuri uwo mutekano ngo ntabwo ari umudendezo gusa kuko byasabye no kumenera Igihugu cyabo amaraso, gihamya ikaba mu irimbi rinini cyane rya Gisirikare ryo muri Amerika, bigaragaza uko Igihugu cyubakwa n’uko gicunga umutekano w’imbere n’inyuma mu Gihugu.

Asaba urubyiruko rw’u Rwanda kugendera ku byo u Rwanda rugezeho mu myaka 30 ishize, kuko bitanga icyizere cyo gutera imbere mu myaka izaza, igihe ruzaba rugize uruhare mu kurwubaka bagira uruhare mu gushora imari mu Rwanda.

Agira ati, “Dukwiye gukuza amazina yacu tukayubahisha tukayarinda, tukayahesha agaciro nibyo bizatuma nyuma y’iyi myaka 30, Isi ikomeza guhindura isura twubaka izina hirya no hino, namwe mukazana ubushobozi bwanyu mu Gihugu, kwigira ku bubatse amazina natwe tukubaka amazina n’Igihugu cyacu”.

Asaba urubyiruko ruba mu mahanga kugira ibyo rwinjiza mu Rwanda kugira ngo urugendo rw’iterambere rutangire uyu munsi, ejo, n’igihe kizaza, kugira ngo u Rwanda rumaze imyaka 30 rwiyutse, ruzabe ubukombe nka Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira utumatwishima nkomerezaho nkatwe urubyiruko rwurwanda birakwiye ko dukora igishoboka cyose kugirango twiyubakire urwatubyaye.

Regis uwiragiye yanditse ku itariki ya: 4-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka