Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire no gukorera ku ntego mu kugera ku iterambere rirambye.

Ibi yabitangarije mu Nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro yayo ya 16 yabayebere i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aho urubyiruko rwasabwe gukomeza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho no kubyaza umusaruro amahirwe rufite mu kubaka igihugu kiganisha mu iterambere rirambye.

Iyi Nteko rusange yari ihuriyemo komite z’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”, aho urubyiruko rusabwa gukomeza kugira igihango n’igihugu binyuze mu guhindura imitekerereze hagamijwe kubaka umuco w’ubumwe n’amahoro mu banyarwanda.

Afungura iyi nteko ku mugaragaro, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga Bwana Jean Philbert Nsengimana yabwiye abitabiriye iyi nteko ko hari byinshi urubyiruko rwageraho rubashije guhindura imyumvire.

Minisitiri Nsengimana ushinzwe urubyiruko n'ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga.

Ati “Mugire intego mu bikorwa mukora no mu mahirwe mufite kugira ngo mugere kuri byinshi, kandi birashoboka binyuze mu guhindura imyumvire yadufasha mu iterambere”.

Minisitiri avuga ko mu nteko rusange urubyiruko rukwiye gufata ibyemezo byiza no kwikosora igihe habayeho amakosa yo kutagera ku ntego y’ibyo baba biyemeje gukora, ibi bikanabafasha kutaba ba terera iyo ahubwo bagakora bakiteza imbere.

Minisitiri Nsengimana kandi arashima abahagarariye urubyiruko kuko ibikorwa u Rwanda rugezeho ari uruhare runini rwabo.

Uwiringiyimana Philbert ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko avuga ko hari ibyagezweho nko gufasha urubyiruko gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari ariko ibi bikaba bigikomeza.

Mu bindi harimo guhugura urubyiruko gukora imishinga ndetse no gukomeza kubashishikariza kwibumbira mu makoperative, yongeraho ko umuco wo kwiharika nawo uri mu byagiye bigerwaho aho ubu urubyiruko batangiye kugira umuco wo kuba ba rwiyemezamirimo.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo, David Musirikare, avuga hari ibyo basaba urubyiruko mu kugabanya ubukene n’ubushomeri mu kazi kabo ka buri munsi nko kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere mu mirenge yitaruye umujyi ndetse no kubereka akamaro k’ubumenyingiro mu kwiteza imbere.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye Inteko Rusange ku rwego rw'Igihugu.
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye Inteko Rusange ku rwego rw’Igihugu.

Inteko rusange ni urwego rw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ruri ku rwego rw’Igihugu, ku karere, ku murenge no ku kagari.

Inteko Rusange ku rwego rw’Igihugu nirwo rwego rw’ikirenga rw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ikaba igizwe na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Akarere, intumwa zihagarariye ihuriro ry’igihugu ry’Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru, n’urwiga mu mashuri yisumbuye. Iyi nteko iterana rimwe mu mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Iyi nkuru twayohererejwe na Migisha Magnifique ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ububyiruko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka