Minisitiri Murekezi yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” ntaho ihuriye n’inkiko Gacaca

Minisiriri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, aratangaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itandukanye n’inkiko Gacaca kuko zo zashakaga ko abakoze icyaha babyemera ku bushake bagasaba imbabazi ariko “Ndi Umunyarwanda” yo ntabwi ishaka ibyaha.

Ibi minisitiri abisobanuye nyuma y’aho bamwe bakomeje kwibaza niba gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iri kwamamara muri iyi minsi yaba itaje gusimbura iy’inkiko Gacaca yasojwe.

Avuga ko Gacaca Abanyarwanda banyuzemo yari ubutabera bwunga, aho bashakaga abakoze ibyaha kugirango bahanwe ariko kandi ngo banabahuza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango babane ariko abakoze ibyaha banahanwe.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yo ni iyo abaturage bibonamo kugirango babwizanye ukuri ku mateka banyuzemo yose kandi bose biyemeze gukora mu cyerekezo kimwe nk’Abanyarwanda.

Hamwe na hamwe bishobora kugora bamwe mu baturage kwatura mu gihe no mu nkiko Gacaca gutanga amakuru wasangaga bigora bamwe, ibi bikaba byabangamira gahunda yo kwatura no kubohoka.

Minisitiri Murekezi asanga "Ndi Umunyarwanda" ntaho ihuriye na Gacaca.
Minisitiri Murekezi asanga "Ndi Umunyarwanda" ntaho ihuriye na Gacaca.

Icyakora Minisitire Murekezi avuga ko bishoboka, ariko ko bikomeza kuba umutwaro ku bananiwe kwatura. Yongeraho ko uruhare rwa bagenzi babo rukenewe ngo nabo babashe kubohoka kandi ko kubohoka ari inzira itari ngufi.

Ati: “ni inzira ndende ariko icyiza ni uko umuntu ayirangiza vuba icyo gihe bihasha buri wese tukabana nk’Abanyarwanda kandi tukanihuta mu majyambere”.

Akomeza agira ati: “ibiri ku mitima y’Abanyarwanda bishobora kubabera umutwaro ni ibikomere bafite byatewe n’amateka, abatashobora kubohoka tuzakomeza kubafashe kwibohora”.

Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu zashyizwe imbere na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kubanisaha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka