Minisitiri Marizamunda yakiriye abayobozi baturutse muri Burkina Faso na Portugal

Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.

Minisitiri Aboubacar Nacanabo yakirwa na Minisitiri Juvenal Marizamunda
Minisitiri Aboubacar Nacanabo yakirwa na Minisitiri Juvenal Marizamunda

Ni amakuru yatangajwe ku rubuga X rw’Ingabo z’igihugu, aho batangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.

Minisitiri Aboubacar Nacanabo, yari aherekejwe na Col Diaouri Ismael, Umugaba w’Ingabo mu biro bya Perezida muri iki gihugu.

Aba bayobozi baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mu by’umutekano, aho nko mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’itsinda ryaje rimuherekeje, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho banasuye ibikorwa bitandukanye.

Icyo gihe banasuye kandi Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byitezwe kandi ko iryo tsinda rinasura ibikorwa remezo bitandukanye bya gisirikare mu Rwanda, maze abarigize basobanurirwe imikorere yabyo.

Bitabiriye kandi gahunda zashyiriweho kunoza imibereho y’abasirikare nk’Ikigo cy’Imari cya Zigama CSS, Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima, MMI, ndetse n’Isoko ryihariye ku bakora mu nzego z’umutekano (Armed Forces Shop).

Minisitiri Marizamunda yakiriye kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho
Minisitiri Marizamunda yakiriye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho

Ku wa Kabiri kandi, Minisitiri Marizamunda yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho aherekejwe na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, Luisa Fragoso, baganiriye ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho, harimo ubufatanye bw’Ingabo hagati y’u Rwanda na Portugal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka