Minisitiri Labille arahamagarira Abanyarwanda kurangwa n’ubufatanye n’amahoro

Jean Pascal Labille, Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ubutwererane n’Amahanga mu gutera imbere amajyambere, arasaba Abanyarwanda ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe no gufasha bagenzi babo, niba bifuza kugira igihugu giteye imbere.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, nyuma yo gushyira indabo no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Iyo ugeze aha hantu ubona ibintu bibabaje, ntago usohoka umeze uko wari umeze ukinjira iyo ubonye abana basabaga kubaho bakicwa, ababyeyi bifuzaga kurera abana babo no kubaha ibyangombwa byose ariko ntibabone ayo mahirwe ahubwo bakicwa.

Byatumye ntekereza ntekereza kuri abo bose bishwe bazira ubusa. Aha hantu ni ahantu ho kubahwa kandi abahashyinguwe bagasubizwa agaciro bambuwe. Nifatanyije kandi n’Abanyarwanda bariho muri iki gihe kubaka ubumwe bwo gukomeza kubaho.”

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda yanabonye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo. Mu biganiro bagiranye, byibanze ku mubano n’ubutwererane biranga ibihugu byombi, bose bemeza ko ari nta macyemwa.

Ibyo biganiro byakurikiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Mushikiwabo, yatangaje ko n’ubwo bitoroshye kubungabunga umubano hagati y’ibi bihugu byombi bitewe n’amateka, icyifuzwa ni uko watera imbere.

Ati: “Hagati y’u Rwanda n’ u Bubiligi hari amateka menshi cyane ashobora gutera ihungabana ry’umubano w’ibi bihugu byombi ariko twe nka Leta y’u Rwanda icyo dushaka ni umubano uganisha ku iterambere ry’igihugu.”

Gusa n’ubwo ibihugu byemeza ko bibanye neza, Minsitiri Labille yashinjwe kwanga gushyigikira u Rwanda mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye mu kwezi kwa 10/2012, icyo gihe u Rwanda rwashinjwaga gutera inkunga umutwe wa M23.

Gusa u Bubiligi buri muri bimwe mu bihugu byakomeje gutera u Rwanda inkunga ndetse bukanayongera.Kuva mu 2010 inkunga iki gihugu cyageneraga u Rwanda yageze kuri million 51,2 z’amayero.

Kuri iyi nshuro Minisitiri Labille yasinye amasezerano na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ya miliyoni 15 z’amayero, azifashishwa mu rwego rw’ubuzima.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

erega abazungu bafite ubwoba kubera politique yabo abanyafrika batangiye kujya gukorana n abachinoi n abayapani niyo mpamvu abazungu batangiye kwicisha bugufi kuko barebye nabi kabababayeho

kim yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Twemere ko nta mwanzi muri politike uhoraho..cyane ko nta n’umukunzi uhoraho ikiriho ni uko hagomba kubaho kubungabunga umubano ugasugira ugasagamba agatotsi kajemo kagakemuka mu maguru mashya.

Rugasa yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Uru ruzinduko ni Inyamibwa cyane kandi twishimiye ivugururwa ry’umubano w’ibi bihugu..mukomereze aho..

karire yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ibihugu byanze bikunze bigomba kubana kandi neza kuko ibihugu birakenerana igihe cyose biba bigifitanye amasezerano y;ubufatanye..

rwamucyo yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka