Minisitiri Kaboneka yabijeje ko nabo Perezida azabageraho vuba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Fransis Kaboneka yakoreye urugendo mu karere ka Ngororero, rugamije kubizeza ko nabo Perezida Kagame azabasura vuba.
Urugendo yakoze kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2016, Minisitiri Francis yabwiye abatuye Umurenge wa Nyanye, bari biteguye uruzinduko rwa Perezida ariko rukaza gusubikwa ku mpamu z’akazi ako akibizirikana kandi azagaruka bidatinze.
Yagize ati "Leta y’u Rwanda yifatanyije namwe mwese, ariko byumwihariko abahuye n’ibiza. Leta izakomeza kubafasha gusubira mu buzima busanzwe."
Minisitiri Kaboneka kandi yanaboneyeho umwanya wo guha impanuro abaturage aho yibanze cyane ku kibazo cy’abana bata ishuri n’imirire mibi n’isuku nke bikigaragara muri aka karere.
Ati "Sinumva ukuntu mwirirwa mwubaka ibyumba by’amashuri mwarangiza mugafasha abanyeshuli kurivamo. Ntibikwiye kandi kubona umwana ukirwara bwaki no kugwingira kubera kurya nabi."
Abantu bakirangwa n’umwanda nabo bakwiye kumva ko umwanda utera indwara kandi kuwirinda bikaba byoroshye.
Yanavuze ko aho bigeze Leta igiye gukoresha imbaraga z’amategeko mu guhashya ikibazo cy’abana bata ishuli.
Mu bibazo yagejejweho n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ministiri yavuze ko Leta ibinyujije muri Minisiteri ibishinzwe igiye gukemura ikibazo cy’imihanda yafunzwe n’inkangu nk’umuhanda Gatumba-Ndaro-Nyange ugana ku bitaro bya Muhororo.
Yemeye kandi ubuvugizi mu gutanga uburenganzira bwo gucukura ibuye ry’agaciro ryitwa Amytiste ryavutse muri aka karere, bamwe mu baturage baricukura bitemewe n’amategeko.
Minisitiri kaboneka kandi yasabye inzego zibanze kurushaho kwegera abaturage kuko hari abagaragaje ibibazo byagombye kuba byarakemuwe.
Yari aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Kurwanya ibiza no gucyura Impunzi Seraphine Mukantabana na Minisitiri Stella Ford Mugabo, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba n’inzego z’umutekano.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi niyo miyoborere ibereye abanyarwanda. leta yacu oyeeeeee