Minisitiri Dr Jimmy Gasore yasobanuye impamvu amashanyarazi atagejejwe ku baturage bose

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi tariki 5 Werurwe 2024 yabwiye abagize Inteko ko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi impamvu ritageze mu gihugu hose nkuko byari biteganyijwe ko bizaba byakozwe mu mwaka wa 2024 byaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Hakan Peat Power Plant rwari rwitezweho kongera umubare w’ingo nyinshi zigomba kubona amashanyarazi.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko imikorere y’uru ruganda idatanga icyizere cyo kugeza amashanyarazi ku baturage nk’uko byari biteganyijwe.

Ati ‘ Nibyo koko imbogamizi zirahari zo kubyaza Nyiramugengeri Amashanyarazi mu buryo icukurwamo, ibikoresho bisabwa nk’uko byagaragaye mu ruganda ruherereye mu karere ka Gisagara rukenera gucukura Toni 2191. Hakaba hari imbogamizi yo gucukura Nyiramugengeri umunsi umwe bisaba kuko bisaba ko ucukura ayirenza kuko hari imisi gucukura bidakunda bitewe n’imvura cyangwa Ibiza ibi bisobanuye ko uru ruganda rutabasha gucukura Toni 30 rusabwa kuba rwacukuye ku munsi”.

Kugira ngo uruganda rushobore gutanga Megawati 70 ku munsi Minisitiri yasobanuye ko byasaba ko uruganda rucukura Toni 2000 ndetse rukanazirenza, kugira ngo hakorwe Ububiko bwayo (Stocke) igihe habayeho imbogamizi zibabuza gucukura.

Abadepite babajije impamvu inyigo inoze itabanje gukorwa ngo izi mbogamizi zibanze zisuzumwe, ikindi cyabajijwe ni uko buri kwezi REG yahaga mazutu ifite agaciro ka Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yunganire yunganire uru ruganda kuri Nyiramugengeri nke iba yabonetse kandi bitari biteganyijwe mu Masezerano ndetse ugasanga ibishorwa muri uru ruganda birusha agaciro amashanyarazi avamo.

Muri ibi bibazo byose kuri uyu ruganda Minisiti Dr Gasore avuga ko Leta irimo gufatanya na Rwiyemezamirimo gushakira ibisubizo uru ruganda kugira ngo ingano y’amashanyarazi rutunganya yiyongere.

Ati “ Ikiri gukorwa kuri ibyo bibazo ni ukorohereza rwiyemezamirimo mu byo tumusaba kuko mu masezerano nuko agomba kuduha umuriro wa Megawati 70 mu gihe cy’umunsi ariko niba iryo shoramari ritabonetse kandi uru ruganda ni igikorwa remezo gikomeye ndetse kinabyaza umusaruro umutungo w’igihugu uri hariya turacyari mu ngamba zitaranozwa zo kuzamusaba niba atabasha gutanga umuriro ku kigero cya 70 azatanga uri ku kigero cya 30 byibuze tumwishyure kugira ngo abone amafaranga agenda ashore mu bucukuzi”.

Minisiti Dr Gasore avuga ko uru ruganda nirwunganirwa na Leta bizaha Rwiyemezamirimo kujya abasha kongera ingano ya Mewati asabwa ku buryo Leta yizeye ko azagera ku bushobozi bwo gutanga Megawati 70.

Indi bisobanuro Minisitiri yatanze byatumye habaho kudakiwirakwiza amashanyarazi mu baturage ndetse bituma habaho ibura ry’umuriro inshuro irenze imwe ku munsi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu n’ibibazo by’ibikorwaremezo bitabashijwe kubakwa nkuko byari byateganyijwe kubera icyorezo cya Covid-19, ndetse n’intambara y’Uburusiya na Ukraine byatumye ubukungu busubira hasi byose bituma intego igihugu cyari cyihaye yo kuba mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi itagenrwaho uko bikwiye.

Raporo ya REG, y’ibikorwa by’ingengo y’imari ya 2022/2023 igaragaza ko uwo mwaka warangiye muri Kamena 2023, wasize ingo zingana 259.068 zihawe amashanyarazi, bituma iziyafite mu Rwanda hose zigera kuri 2.538.449.

Mu ngengo y’imari ya 2023/2024, iyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose yateganyijwe ingana na miliyari 193 Frw, aho hakubiyemo umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu ufite agaciro ka miliyari 74,3 frw, u Rwanda ruzafatanyamo na Banki y’Isi.

Harimo kandi umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi ufite agaciro ka miliyari 25,1 Frw uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, akiyongeraho miliyari 18,5 Frw yo muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage bose (EARP).

Hazakomeza kandi umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II rwitezweho gutanga megawati 43,5 ukazashyirwamo miliyari 10,1 Frw muri uyu mwaka.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rugeze kuri 75.9% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage. Abagera kuri 54% bafatira amashanyarazi ku muyoboro mugari, mu gihe 21% bayafatira ku zindi ngufu zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka