Minisitiri Bizimana yagaragaje uko ubutegetsi bubi bwavukije Abatutsi uburenganzira bwo kwiga

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku kuntu Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira mu nzego harimo n’Uburezi kugeza n’aho ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, muri politiki y’imitegekere yabwo, yari ishishikajwe no kuvana Abatutsi mu mashuri ikimiriza imbere umubare munini w’Abahutu, mu gushimangira umugambi wayo w’amacakubiri n’ingengabitekerezo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko kubakira ku mahirwe ahari y'uburezi kuri bose
Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko kubakira ku mahirwe ahari y’uburezi kuri bose

Minisitiri Bizimana asanga urubyiruko rw’ubu rukwiye kwigira ku rugero rwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yahinduye iyo mitegekere idahwitse, ikimakaza imiyoborere iha buri wese amahirwe y’uburezi.

Ibi yabigarutseho mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, mu biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rusaga 500 ruhagarariye abandi, rwo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri ibi biganiro byahawe inyito igira iti “Rubyiruko Menya Amateka”, wabaye umwanya wo kuganira hagati y’urubyiruko n’abakuze babasangiza ingero z’ibihe bigoye, u Rwanda rwagiye runyuramo n’uko rwabashije kubyigobotora; nk’uburyo bwo gutuma rubasha kugira amahitamo y’ibikwiye rwafata, bigendeye ku ndangagaciro u Rwanda rw’ubu rwubakiyeho.

Nyirahonora Théophile, umubyeyi w’imyaka 62 wavukiye mu cyahoze ari Komini Mukingo, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yakomoje ku kuntu Abatutsi bagiye batotezwa mu nzego z’imirimo, uburezi n’ahandi mu gihugu, ibyarushijeho gukara cyane ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990.

Ati “Inkotanyi zikimara gufungura Gereza ya Ruhengeri, yari ifungiwemo Abatutsi n’abandi bashinjwaga kuba Ibyitso by’Inkotanyi, Leta yariho yihimuye ku Batutsi, ihiga buri umwe wese mu bari bajijutse bo mu gace k’iwacu n’andi makomini, bahigwa bukware, baricwa bashinjwa gukorana n’Inkotanyi”.

Urubyiruko rusanga ibiganiro nk'ibi rubikeneye kenshi mu kurushaho kurusobanurira amateka
Urubyiruko rusanga ibiganiro nk’ibi rubikeneye kenshi mu kurushaho kurusobanurira amateka

Ati “Basaza banjye babiri n’abana babo bari abasore barishwe, abashoboye kurokoka ubwo bwicanyi bakwirwa imishwaro, bahungira mu yandi maperefegitura n’i Kigali abandi bahungira mu gace Inkotanyi zari zarigaruriye. Byageze mu 1994 na bacye bari barasigaye badahunze, baricwa babamaraho ku buryo n’abo navuga ko barokotse muri Mukingo, ari abari barabashije guhungira ahandi”.

Mu rugendo rwo gutotezwa no kwicwa byagiye bibanzirira ighe cya Jenoside, abarimo abayobozi bavukaga muri Komini Mukingo nka Nzirorera wari n’Umunyamabanga w’Ishyaka MRND na Burugumesitiri Kajerijeri, bari bafitanye ubucuti bukomeye n’iwabo wa Nyirahonora, ariko iby’ubwo bucuti ntacyo byigeze bibamarira, kuko muri uko kwicirwa abo mu muryango we no kumeneshwa, abo bategetsi aribo babaga batanze amabwiriza.

Ati “Muri iyo myaka yose twari twibasiwe n’ubwicanyi, ab’urungano rwacu, twiganaga, tubana umunsi ku munsi, dufata nk’inshuti zacu, ni bo birirwanaga amahiri n’imipanga batwiruaho, badusahura bakanadutwikira. Ku bw’amahirwe yo kurokoka kwanjye, nshima Imana yakoreye mu bari urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, rwitanze rugahagarika Jenoside, rukatugarura mu buzima, ubu tukaba twarasubiye mu mashuri twari twaravukijwe, turiga turayarangiza ndetse tujya no mu mirimo ifatika bari baratwirukanyemo n’iyo bari baranze ko tujyamo, ubu tukaba turimo kubaka igihugu dutekanye”.

Minisitiri Bizimana yifashishije amateka yakurikiyeho nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kubona ubwigenge mu 1962, aho avuga ko guhera icyo gihe kugeza mu 1973, ubutegetsi bwa Kayibanda binyuze mu ishyaka ryari ku butegetsi rya PARMEHUTU, muri manifesto n’intego zaryo itahwemye kugaragaza umuhate waryo mu kuvutsa Abatutsi amahirwe yo kwiga, kubakura mu mashuri, kubatoterezamo no kubamenesha igamije kugabanya umubare wabo byavugwaga ko wari munini, bagasimbuzwa Abahutu mu mashuri yose no muri Kaminuza.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo kiganiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo kiganiro

Ati “Abatutsi benshi bagiye birukanwa mu mashuri bamenenganira iwabo mu biturage, abandi barahunga. Ibyo bikaba no mu byo Habyarimana yuririyeho ahirika ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, yitwaje ko aje kugarura amahoro mu Rwanda. Byageze mu 1975 ashyiraho itegeko ry’Iringaniza ry’Amoko n’Uturere yavugaga ko rizanye impinduramatwara muri Politiki y’Uburezi, aho nko muri uwo rwego, ryavugaga ko Abatutsi mu mashuri no mu kazi batagombaga kurenga 10% mu gihe 89% yari ihariwe Abahutu, naho Abatwa baharirwa 1%.

Ibi bikagaragaza uburyo mu by’ukuri, uburyo Habyarimana atari atandukanye na Kayibanda mu myumvire na politiki by’urwango bari bafitiye Abatutsi”.

Nanone kandi muri iryo ringaniza, Habyarimana abinyujije mu Ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND nk’uko Dr Bizimana yakomeje abibwira urubyiruko, Politiki y’icyo gihe, ngo yagaragazaga ko Abahutu bo muri Byumba, Gisenyi na Ruhengeri batari barize ku buryo buhagije, nk’uko byari bimeze kuri bagenzi babo bo muri Gitarama, Butare na Gikongoro zakomokagamo aba PARMEHUTU bo ku bwa Repubulika ya Kayibanda.

Ngo aha ni na ho yahereye agena ko 60% by’abaturuka muri ayo makomini, bashyirwa mu mirimo ikomeye no mu mashuri meza, hagamijwe kurushaho kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi cyane cyane bakomokaga mu byahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri, anagena ko igisirikare cyiharira hejuru ya 80%.

Ati “Uku gufata itsinda ry’abantu ukarishyira mu mibereho mibi ituma ubuzima bwabo buhungabana ushingiye ku bwoko, nabyo ubwabyo bigize icyaha cya Jenoside. Inkotanyi rero zitangira gutekereza kujyaho no kugaruka mu gihugu ngo zibohore Abanyarwanda, byaturutse ku mitegekere y’ivangura, amacakubiri n’urwango byari byibasiye Abatutsi”.

Urubyiruko rusaga 500 nirwo rwitabiriye ibiganiro muri gahunda ya Rubyiruko Menya Amateka yawe
Urubyiruko rusaga 500 nirwo rwitabiriye ibiganiro muri gahunda ya Rubyiruko Menya Amateka yawe

Minisitiri Bizimana yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi mu bagize uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, abatarapfuye bakurikiranwe n’ubutabera, ariko hakaba n’abari mu buhungiro bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo, bahora bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagira ngo barusubize mu mateka ashaririye rwanyuzemo.

Yasabye urubyiruko kutagendera mu murongo nk’uwo, aho narwo ubwarwo rwivugira ko ibi biganiro birufashije kumenya ukuri nyako kw’amateka y’Igihugu.

Sano Teta Sandra ati “Benshi muri twe Jenoside yabaye tutaravuka. Nk’abantu tutabaye muri ayo mateka, nasanze ibiganiro nk’ibi twari tubikeneye mu kudufasha kwiyumvamo Ubunyarwanda nyabwo. Uku kuyamenya ni intwaro tuzifashisha mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ati “Ikoranabuhanga riteye imbere dufite ubu tugiye kuryifashisha, twigishe abandi inyungu yo kwibona nk’abanyarwanda kurusha kwirebera mu moko, kuko byasenye igihugu cyacu. Abagifite iyo mitekerereze mibi, turashyira imbaraga mu kubahindura tumenyekanisha amateka y’ukuri nyako ku Rwanda”.

Ibi biganiro bibanjirije ibihe abanyarwanda bitegura kwinjiramo, byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bihawe urubyiruko rwiga muri za Kaminuza, amashuri makuru ndetse n’urubarizwa mu bindi byiciro nk’abantu bihariye 65,3% by’Abanyarwanda.

Benshi bakaba ari n’abavutse nyuma yayo batari bafite amakuru yuzuye ku mateka y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze

Ni ibiganiro byabimburiwe no gusura Urwibutso rw’Akarere rwa Musanze rwahoze ari inzu y’ubutabera ya Cour d’Appel Ruhengeri, yiciwemo Abatutsi bahahungishijwe bizezwa kuhabonera umutekano.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaho, rwifatanyije n’abayobozi mu kunamira no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 800, ndetse hanaterwa igiti kizajya gifatwa nk’ikimenyetso cy’umurinzi w’ibyagezweho.

Minisitiri Bizimana yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Musanze
Minisitiri Bizimana yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka