Minisitiri Biruta yamurikiye abitabiriye Rwanda day umusaruro w’ububanyi n’amahanga

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Vincet Biruta yamurikiye abitabiriye Rwanda day umusaruro ukomeje kuva mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga aho u Rwanda rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bitandukanye 47 naho abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakaba 45.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Vincet Biruta avuga ko umusaruro w’ububanyi n’amahanga watumye ibigo n’imiryango mpuzamahanga ikomeza kwiyongera gukorera mu Rwanda ndetse bikagira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda n’urwego rw’ubuzima.

Minisitiri Biruta avuga ko uyu musaruro wagezweho mu myaka 30 nyuma yo guhagarika Jenocide, u Rwanda rugashyira imbere mu bikorwa byo kubaka amahoro n’iterambere mu bukungu hatirengagijwe ububanyi n’amahanga na politiki.

Agira ati “ mu myaka itandatu ishize u Rwanda rwongereye uburyo bw’imibanire, kuva 2018 u Rwanda rwafunguye ubundi butumwa burebana n’ububanyi n’amahanga bugera ku munani mu bice bitandukanye by’isi, bituma tugira abaduhagararira bagera kuri 47 ndetse byatumye tugira abaduhagarariye muri Amerika y’amajyepfo aho duteganya gufungura ambasade mu gihugu cya Burazili.”

Minisitiri Biruta avuga ko u Rwanda kugera ku ntego yarwo mu mu kugera ku iterambere ryihuse rwifashisha imibanire n’ibindi bihugu kandi bikaba aribyo byatumwe urwego rw’ubuzima rujyana n’uburyo bugenzweho mu buvuzi rukoranye n’ikigo cyo mu Budage BioNtech mu kubaka ikigo gikora inkingo mu Rwanda.

Agira ati “Kandi intego yacu ni ukuziba icyuho cyari gisanzwe mu kubona inkingo mu Karere no ku mugabane w’Afurika, no gutanga izindi servisi mu gukiza ubuzima bw’abantu ku mugabane w’afurika.”

Akomeza ko ibikorwa by’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga bwatumye rugirana amasezerano n’igihugu cy’Ubwongereza mu kwakira abimukira, igikorwa kizagira uruhare mu guhangana n’ibikorwa cyo gucuruza abantu no gukuraho akaga abimukira banyura mu nzira zitemewe bahura nako.

Minisitiri Vincet Biruta akomeza avuga ko U Rwanda ruzakomeza gukora n’umuryango w’afurika mu kwakira impunzi ziva mu gihugu cya Libya kandi kuva Nzeri 2019 kugera 2023 u Rwanda rumaze kwakira impunzi zirenga ibihumbi 2, kandi bamwe muri aba bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.

U Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ihambaye mu guteza imbere ubuhahirane ku mugabane w’afurika hagendewe ku masezerano yasinyiwe I Kigali 2018 bigafasha abanyafurika guhahirana.

Minisitiri Vincet Biruta avuga ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu kibungabunga amahoro ku iso aho kiza ku mwanya wa kane gifite ingabo zibungabunga amahoro ndetse kikagira ingabo mu bihugu bitandatu harimo n’igihugu cya Mozambikque aho u Rwanda rwagiye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Mu Karere u Rwanda ruri mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba umaze kugira abanyamuryango b’ibihugu umunani ndetse mu Karere k’ibiyaga bigari u Rwanda rukomeje gufatanya n’inshuti zarwo mu gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo ahari intambara ihuje ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 kubera amasezerano atarashyizwe mu bikorwa.

Minisitiri Vincet Biruta avuga ko u Rwanda rushyigikiye ko umuti uboneka binyuze mu biganiro n’inzira yashyizwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye Luanda muri Angola n’indi yabereye I Nairobi muri Kenya kandi n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda nka Amerika nibyo bashyigikiye.

Nubwo Leta aya makimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo yongeye imvugo z’urwango kubavug aururimi rw’ikinyarwanda ndetse bigatuma abaturage benshi bava mu byabo, Minisitiri Vincet Biruta avuga ko u Rwanda rukomeje kurinda imbibe z’igihugu kandi umutekano w’u Rwanda uhagaze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka