Miliyoni 350 zanyerejwe mu kwimura abaturiye urugomero rwa Nyabarongo ntizirishyurwa

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko amafaranga miliyoni 350 zanyerejwe mu gikorwa cyo kwimura abaturage mu nkengero z’ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ntizirabasha kwishyurwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku ruhanse rw’akarere ka Muhanga miliyoni zanyerejwe ari 103 naho ku ruhande rwa Ngororero akaba ari miliyoni zirenga 200. Aha ariko Umuvumyi we akaba yaragaragaje ko miliyoni zanyerejwe zose ari 350.

Mutakwasuku avuga ko hari bamwe mu bakozi b’akarere bagize uruhare muri ubu buriganya bamaze guhanwa ndetse hakaba hari n’abagejejejwe mu nkiko. Abandi ni abakozi ba banki y’abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa kuri ubu bamaze gufatwa nabo ndetse na bake mu baturage.

Ubu hashyizweho konti zizajya zifasha abaturage batwaye aya mafatanga kugirango babashe kuyishyura maze babe bagabanyirizwa igihano.

Ikibazo cyo kunyereza amafaranga cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2010 ubwo hatangiraga igikorwa cyo kwimura abaturage bari batuye ahagomba kubakwa cyangwa mu nkengero zaho. Ngo hari abaturage wasangaga bibaruzaho imitungo myinshi batigeze bagira.

Kubera ko imva imwe yabarirwaga amafaranga ibihumbi 170 hari abavuze ko mu masambu yabo harimo imva kandi nta zirimo.

Mutakwasuku ati: “abaturage bumvaga aya mafatanga, ugasanga buri wese ahimbye ko mu nsina ze hashyinguye umuntu we ubwo imva ikaba irabaruwe”.

Ubuyobozi bw’akarere bwaje kubona ko iki kibazo gihari buhita bukigeza kuri minisiteri y’ibikorwa remezo ari nayo iri gukurikirana ibi bikorwa, kugirango babashe kubihagarika hakiri kare.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inyerezwa ry’amafaranga mu karere ka Muhanga,ni inzira yo Kugenzura bivuye inyuma Uturere twose,kuko kurya kunyereza amafaranga ntabwo kuri i Muhanga gusa no mutundi Turere irahari kuko hari abantu benshi cyane cyane abayobozi binjirira igikorwa kigiye gukorerwa aho bayobora, bagatangira bagapanga uko bari burye ya mafaranga ngizo ingendo ngo nabo bagiye gusura ahazakorerwa icyo gikorwa (kugirango babarirwe amafaranga)kugira uruhare mu gutanga amasoko hagamijwe kuza gabana n’uwatsindiye isoko umubare runaka w’amafaranga,n’utundi tuntu twinshi bagenda bongeramo dutuma babona kuri ayo mafaranga. Ikindi burya ufashwe yakagombye kuba afunzwe mugihe hashakishwa ibimenyetso, naho ubundi uko bikururuka ari hanze hari ukundi ashobora kwitambi bikarangira abaye umwere da!

GERVAIS NTEZICYIMANIKORA yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka