MIDIMAR irasaba abirukanwe muri Tanzaniya kudakomeza gutegereza inkunga

Minisitiri muri ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine arasaba abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya gukura amaboko mu mifuka bagakora bashaka ikibatunga, aho guhora bategereje inkunga batazi aho zizava.

Ibi Minisitiri Mukantabana yabisabye aba banyarwanda ubwo kuwa 15/01/2013 yari mu Karere ka Bugesera abashyikiriza inkunga y’ibiribwa yatanzwe n’umuryango Direct Aid.

Yagize ati “ntabwo bwikwiye ko bakomeza gufashwa, nabo nibarebe ibyo bakora bibinjiriza kuko ntabwo buri gihe bazakomeza kubona ababaha inkunga kuko batazahoraho”.

Minisitiri Mukantabana n'Umuyobozi wa Direct Aid bashyikiriza abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya inkunga babazaniye.
Minisitiri Mukantabana n’Umuyobozi wa Direct Aid bashyikiriza abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya inkunga babazaniye.

Minisitiri Mukantabana avuga ko hari umushinga bafite wo gushakira urubyiruko rwabo banyarwanda rutagize amahirwe yo kwiga uburyo bakwigishwa imyuga ndetse bigafasha n’abandi bacikishirije amashuri.

“Turashaka kubigisha imyuga hanyuma bakibumbira mu mashyirahamwe ariho tuzahera tubafasha maze bagashaka ibindi bibunganira bitari ubuhinzi ndetse n’ubworozi,” Minisitiri Mukantaban.

Ku rundi ruhande ariko, abirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya baravuga ko nabo bitabashimisha guhora bateze amaboko kuko ntacyo badakora kugira ngo babashe gukora bashaka kwiteza imbere, bagasaba ko bahabwa amasambu nabo bagahinga, nk’uko bivugwa n’umwe muri witwa Semana John.

Ati “icyo dushaka ni ubutaka, tububonye twahinga natwe ntiduhore duteze inkunga. Erega ntacyo tudakora kuko ubu uretse no guhinga n’indi mirimo yose yaboneka twayikora ariko ntayo tubona”.

Inkunga bahawe izabafasha mu gihe cy'amezi atatu.
Inkunga bahawe izabafasha mu gihe cy’amezi atatu.

Inkunga ingana n’umuceri ibiro 50, kawunga ibiro 50, ibiro 40 by’ibishyimbo, ikarito y’isabune n’ijerekani ya litiro 20 y’amavuta yo guteka niyo yashyikirijwe buri muryango. Imiryango 253 yahawe inkunga ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’umuryango Direct aid.

Umuyobozi w’umuryango Action Aid ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, Mussa Idris aravuga ko iyi nkunga bayizaniye aba banyarwanda kuko basanze bafite ibibazo byinshi, cyane ibijyanye n’ibyo kurya.

Yagize ati “kubera ko turi bamwe mubafatanya bikorwa b’Akarere ka Bugesera, twabonye ibibazo aba banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bafite twihutira natwe kugira icyo twabafasha. Bwa mbere twazanye inkunga iba nke ariko ubu twazanye ibikwiriye buri wese, ku buryo bazabimarana amezi ari hagati y;abiri ndetse n’atatu”.

Abahawe inkunga ngo barishimira uburyo bakomeje kwitabwaho.
Abahawe inkunga ngo barishimira uburyo bakomeje kwitabwaho.

Mu miryango 253 yatujwe mu Karere ka Bugesera, igera kuri 218 niyo imaze gutuzwa mu mazu yubakiwe, ariko ngo kubufatanye n’abafatanyikorwa b’akarere (JADF) n’abandi basigaye bagiye kubonerwa aho gutura, dore bishyize hamwe bagatanga miliyoni 16 zo kububakira.

Uretse ibyo kandi iyo miryango yose yemerewe inka ikaba izazishyikirizwa mu minsi mike.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nubundi umugabo arigira yakwibura agapfa ndatekerezako abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya inzego za leta ndetse n’abanyarwanda benshi babafashije ariko nti bizahoraho, ningobwa ko nabo batangira kwiyitaho

gahima yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Birakwiye Ko Aba Banyarwanda Bavuye Muri Tanzaniya Bakwiye Gushaka Imirimo Bagakora Bakitunga Ariko Leta Nayo Ikwiye Kubaha Umusingi Nko Kuririhira Abana Amashuri, Kubigisha Gukora Imishinga Yabateza Imbere Bityo Bizabafasha Kuva Mu Buzima Bwo Guhora Bategereje Inkunga.

Ives yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

nubundi bakwiye kwinjira mu mubuzima busanzwe bakabaho nk’abandi

Irakoze yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka