Menya inkomoko y’izina Rwabanyoro

Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko n’Amateka by’inyito z’ahantu hatandukanye yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina Rwabanyoro.

Umusozi wa Rwabanyoro
Umusozi wa Rwabanyoro

Inteko y’Umuco yatangaje ko aha hantu Rwabanyoro ubu hashyizwe mu hantu nyaburanga ndetse ko hazatungwanywa hakajya hasurwa n’abashaka kumenya amateka y’u Rwanda rwo hambere.
Rwabanyoro ni impinga y’umusozi wa Nyamurindira uherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Ntaruka, Umudugudu wa Nyamurindira, ahahoze ari mu Gisaka cy’Imigongo.

Ni umusozi uzwi muri aka gace kubera ko haguye Abanyoro bageragezaga gusimbuka bahunga urugamba barwanaga n’i Gisaka. Aha hari mbere y’uko i Gisaka kiba u Rwanda, bigakekwa ko iki gitero cyaba cyarabereye rimwe n’icyo Abanyoro bagabye ku Rwanda ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I34.

Nyamurindira yari umworozi wari utungiye inka nyinshi kuri uwo musozi, ari na byo byatumye umwitirirwa. Abanyoro bamaze gutsindwa urugamba, bashatse guhunga banyaze inka za Nyamurindira.

Ariko bageze kuri uwo musozi bamaze gusumbirizwa, bagwa mu manga ihari umuntu atabona iyo uturutse mu i Rasaniro aho barasaniraga. Dore uko iyi nkuru twayibariwe na Rwakirayi Christophe: “Ni ahantu harehare cyane, natwe kera ino aha hakiba imbogo, twazihindiraga kuri uriya musozi zikamanuka zose zigashira. Umunyoro umwe na we rero yarahamanutse agwayo, abasigaye hejuru baramuhamagara ngo bamenye ko yageze yo, imisozi irirangira bagira ngo ni we usubije, na bo baramukurikira”.

Nyamurindira ubwayo ni agasozi kabereye ijisho, iyo ugahagazeho uba witegeye ibiyaga bya Nasho na Rwakigeri, urusisiro rw’ubucuruzi rwa Murindi wa Nasho, umusozi wa Mazigera, ikibaya cya Nasho, ndetse no mu Itorero ahahoze itorero Intayoberana mu bihe byo hambere.

Iyo manga twavuze rero iherereye ku ruhande rw’uwo musozi rureba ku Murindi. Ni urutare rurerure ruhanamye, rufite nka metero 300 z’uburebure. Icyo gice cy’umusozi nta kintu gishobora kuhakorerwa, mu gihe igice gisigaye cyo gikorerwaho ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkomoko ya Muganza ni iyihe?

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 6-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka